Ubushinjacyaha bwa ICTR bwajuririye urubanza rwa Callixte Nzabonimana

Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Hassan Bubacar Jallow, yajuririye urubanza rwa Callixte Nzabonimana wabaye Minisitiri w’urubyiruko mu gihe cya Jenoside.

Nzabonimana yakatiwe n’urukiko igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasaye inyokomuntu no gushishikariza abaturage ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside.

Mu bujurire yashyikirije urukiko rw’ubujurire tariki 29/06/2012, Umushinjacyaha asaba ko Nzabonimana ahamwa kandi n’icyaha cyo gushishikariza abaturage gukora jenoside mu magambo no bikorwa byabaye tariki 14/04/1994 bwacya hakaba ubwicanyi muri komini ya Nyabikenke ubu ni mu karere ka Muhanga.

Yagize ati: “ Urugereko rw’ubujurire rukwiye guhamya Nzabonimana icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha bine kuko imyitwarire ye yabigizemo uruhare cyangwa agahamwa no kuba yarategetse ko haba ubwicanyi.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwicanyi bwabaye kuko Nzabonimana yafunguye abanyururu muri komini ya Rutobwe bagahita bajya kwica abantu, bityo bugasaba ko ahamwa n’icyo cyaha kubera iyo myitwarire.

Urugereko rw’ibanze rwahamije Nzabonimana icyaha cyo gushishikariza ubwicanyi afungura imfungwa ariko habura ibimenyetso byerekana ko abafunguwe bagiye kwica Abatutsi; nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Hirondelle.

Nzabonimana w’imyaka 69 avuka mu cyahoze ari Komini ya Nyabikenke ubu ni karere ka Muhanga, yafatiwe mu gihugu cya Tanzaniya tariki 18/02/2008. Urubanza rwe rutangira kuwa 09/11/2009 rusozwa tariki 12/09/2011.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka