Ubushinjacyaha bushyigikiye abacitse ku icumu ku bihano bidakwiye byahawe abasirikare bakuru mu ngabo zatsinzwe

Ubushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rushyigikiye icyifuzo cy’imiryango ibiri iharanira inyungu z’abacitse ku icumu isaba Urukiko rw’Ubujurire kumvwa kubera kutanyurwa n’ibihano byahawe abasirikare bakuru mu ngabo zatsinzwe.

Umushinjacyaha yabitangarije ibiro ntaramakuru bya Hirondelle muri aya magambo: « Umushinjacyaha ashyigikiye icyifuzo cya Ibuka na Survivors Fund bisaba ibisobanuro mu rubanza rw’abasikare bakuru mu ngabo zatsinzwe harimo abafite ipeti rya jenerali».

Imiryango Ibuka na Survivors Fund irasaba urukiko rw’ubujurire kumva ubujurire bwabo mu rubanza rw’umugaba w’ingabo mu ngabo zatsinzwe, Bizimungu Augustin, n’umuyobozi wa gendarmerie, Ndindiliyimana Augustin, bakatiwe n’urukiko tariki 17/05/2011.

Umushinjacyaha yemera ko hakoreshejwe ubuhamya mu mvugo bwa bamwe mu bacitse ku icumu ariko ko butitaweho mu gihe cy’urubanza no mu kubakatira.

Iyo miryango yiteguye gufatanya n’icyumba cy’urukiko kugira ngo abo bagabo bahabwe ibihano bijyanye n’ibyaha bakoze.

Urukiko rwahamije abajenerali babiri ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gihe umuyobozi wa batayo Renaissance Major Nzuwonemeye Francois-Xavier na kapiteni Sagahutu Innocent bahamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.

Bizimungu yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 muri gereza mu gihe Ndindiliyimana yakatirwa igihe yarangije gukora, ahita arekurwa. Nzuwonemeye na Sagahutu bakatiwe buri wese imyaka 20.

Imiryango Ibuka na Survivors Fund ivuga ko ibihano byatanzwe n’urukiko bitubahirije amahame yo gukumira no guhana; yimika umuco wo kudahana abagize uruhare mu byaha bikomeye ndetse inatesha agaciro abacitse ku icumu.

Ibyo byakurikiwe n’ibihano bidakwiye byahawe Colonel Theoneste Bagosora ufatwa nk’uwacuze umugambi wo kurimbura Abatutsi na Lit. Colonel Anathole Nsengiyumva bakatiwe imyaka 35 na 15.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka