Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwakatiye Gatete igihano cya burundu kubera ko Gatete yagaragaje ubugome bukabije muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho mbere yo kwicwa babanzaga gushinyagurirwa nyuma bakajugunywa mu byobo rusange.
Urukiko rwemeje ko uretse gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi, Gatete ubwe yanatanze imbunda na za gerenade zakoreshejwe mu gutsemba Abatutsi mu bice binyuranye muri komini Murambi yayoboraga by’umwihariko segiteri ya Rwankuba no kuri za paruwasi za Kiziguro na Mukarange ku matariki ya 7,11 na 12 Mata 1994.
Gatete Jean Baptiste afatwa nk’uwamaze Abatutsi muri Komini yayoboraga. Yabaye umuyobozi wo kurimbura bamwe mubo yahawe kuyobora ; nk’uko bitangazwa n’abaturage bashoboye kurokoka ubwicanyi yakoreye abatutsi muri Murambi.
Yageze ku mugambi we afatanyije n’impunzi zari zaravuye ahaberaga imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda z’icyi gihe na RPF Inkotanyi maze zikora Jenoside zihimura kuba zaravuye mu byazo.
Abarokotse Jenoside bavuga ko mbere y’uko impunzi zitangira gusahura, Gatete yazisabye kubanza zikica banyiri ibintu kuko babisahuye bakiriho bashobora kuzabibambura. Yabonye kuri paruwasi ya Kiziguro hahungiye abatutsi benshi yohereza n’abandi kuhahungira nk’aho bazahakirira kandi bagamije kubarimbura.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye nizera ubutabera kuko ibyaha yakoreye abanyamurambi ko dukwiye kubona ubutabera natwe
nkanjye yishe umuryango wanjye urenga abantu 200(magana abili)TPIR, izamuzane ahabwe ubutaberanyakuri .