Ubufaransa ni cyo gihugu cy’Uburayi kigicumbikiye abakoze Jenoside mu Rwanda benshi bidegembya

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buratangaza ko bumaze koherereza Igihugu by’Ubufaransa impapuro 38 zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bidegembya ku butaka bw’icyo gihugu.

Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco mutangana Ari mu kiganiro muri KT RADIO
Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco mutangana Ari mu kiganiro muri KT RADIO

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana yatangarije KT Radio (Radio ya Kigali Today LTD) ko impapuro nk’izo zimaze no gutangwa mu bihugu 33 byo hirya no hino ku isi.

Igihugu cy’Ubufaransa akaba ari cyo u Rwanda rwoherejemo impapuro nyinshi ugereranyije n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Uburayi.

Yagize ati “Iyo ugiye kureba nk’ibihugu bya mbere icumi twoherejemo izo mpapuro mu by’ukuri Ubufaransa nicyo gihugu kiza mu bihugu bya mbere ku mugabane w’Uburayi cyoherejwemo impapuro 38”.

Mutangana yasobanuye ko izo mpapuro zohererejwe Igihugu cy’Ubufaransa no mu bindi bihugu by’Uburayi, Amerika n’Afurika binyuze mu bufatanye mu iperereza (Cooperation in Criminal Matters) buri hagati y’ubushinjacyaha bw’u Rwanda n’ibihugu byo kuri iyo migabane.

Ati “Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda icyo bukora ni iperereza bukorana n’inzego z’ubugenzacyaha tukanyurwa n’amaperereza twakoze kugira ngo abe afite agaciro ku buryo umuntu runaka ashyirwa ku rutonde rw’abashakishwa”.

Igihugu cy’Ububiligi nacyo kiri ku mugabane w’Uburayi nicyo kugeza ubu kimaze kuburanisha abantu benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bari bagihungiyemo aho kuva muri 2005 cyatangiye kubaburanisha.

Kugeza ubu ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro zo guta muri yombi abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bihishe mu bihugu bitandukanye birimo Uganda (168), Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (158), Ubufaransa (38), Ububiligi (37), Malawi (36), USA (23), Ubuholandi(18), Tanzania (18) n’u Burundi (15).

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda kandi buvuga ko hari abandi abantu 480 nabo bakekwaho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, bari hirya no hino ku isi bufite amakuru yaho baherereye, gahunda yo kubashyiriraho impapuro zibafata ikaba iri kunozwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka