U Bubiligi: Ubushinjacyaha bwasabye Inyangamugayo gukoresha ubushishozi zigatanga ubutabera ku barokotse Jenoside
Kuwa kabiri tariki 28 Gicurasi, mu rukiko rwa rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi, ubwo ubushinjacyaha bwasobanuraga ibikorwa bya Nkunduwimye Emmanuel byagarutsweho mu buhamya bwavugiwe muri uru rukiko, bwasabye inyangamugayo kuzashishoza mu gufata umwanzuro kuri uru rubanza.
Mu gusobanura uruhare rwe ashingiye ku buhamya bwatanzwe, Umushinjacyaha Arnaud D’Oultremont, yavuze ko Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko, ashinjwa Jenoside kuko hari ibikorwa yakoze kugiti cye ndetse n’ibyo yakoranye n’abandi, agashinjwa ibyaha by’intambara kubera ko yashatse kwica Angelique Mukacyubahiro akanamufata kungufu.
Yasabye inyangamugayo, kuzareba ku bikorwa by’uregwa, bakabihuza n’ibyo bumvise mu buhamya bwatangiwe mu rukiko maze ubundi bakabona kugaragaza ukuri.
Mu buhamya butandukanye bwavugiwe mu rukiko, Nkunduwimye yavuzwe mu bikorwa bijyanye no kugaragara ahantu hatandukanye afite intwaro kandi atari umusirikare ndetse yambaye n’imyenda yabo, ibigaragaza ko Nkunduwimye yabikoraga ku giti cye kandi yabiteguye.
Umushinjacyaha yakomeje agira ati: “Ni ibisobanura ko yari yiteguye kwica no gushaka abatutsi bari bihishe hirya no hino, kuko Indege ya Habyarimana imaze kugwa hatanzwe itangazo ryo kuguma mu ngo ariko interahamwe zitangira guhiga abatutsi. Interahamwe zajyaga kubashaka aho bihishe kandi Nkunduwimye yari mu interahamwe nkuru kuko yari kumwe na perezida w’interahamwe, ndetse nk’umuntu wari warakuriye mu gihugu akabona cyangwa akumva ko abatutsi bagiye bicwa, hanyuma akabana n’abayobozi b’interahamwe ni ibigaragaza ko yari mu bikorwa byateguraga kumara abatutsi.”
Inama z’interahamwe zagiye zibera mu igaraji rya AMGAR kandi hari iwe nabyo ni kimwe mu bikorwa bitegura byanakoze Jenoside nk’uko byagarutsweho mu buhamya butandukanye.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo Nkunduwimye yakoze ari amahitamo ye, bityo ko adakwiye kugira undi ashyiraho amakosa cyangwa ngo ashake impamvu zitumvikana.
Buti: “Wahitamo inshuti ariko ntuhitamo ababyeyi, Nkunduwimye rero niwe wihitiyemo inshuti Rutaganda, kandi akaba yarahamijwe ibyaha muri TPIR nk’umuhtu wari perezida w’interahamwe."
Rutaganda ni umuntu wari hafi cyane ya Nkunduwimye, yari umwizerwa we kuko bazanye muri Amgar, bajyana I Masango bakomeza guhungana kugeza Bukavu .
Mu bandi bavugwa muri ubu buhamya harimo uwitwa Zouzu nawe wari inshuti ya Bomboko bari banafatanyije igaraje rya AMGAR, yahamijwe ibyaha muri Amerika. Nyuma aza no koherezwa mu Rwanda aho yakatiwe na Gacaca igihano cya Burundu
Hari amabaruwa kandi Rutaganda, yagiye yandikira Nkunduwimye nyuma ya Jenoside bigaragaza ko bakomeje gukorana. Hari e-mail yamwandikiye amubwira ko ari gukurikiranwa aho bigaragara ko nabo bicyekaga.
Muri uru rubanza kandi kuwa 19 Mata humviswe ubuhamya bw’uwahoze ari umusirikare wabaga mu kigo cya gisirikare cya Camp Kigali, ashinja Nkunduwimye, aho yagaragaje ko kuva ahari igaraje rya AMGAR kugera kuri Onatracom, hari bariyeri zigera kuri enye kandi byari bikomeye kuzinyuraho.
Uyu ni umwe mu bahanwe kubera ko yakundaga guherekeza Simbizi Stany wayoboraga Interahamwe akaba na Perezida wa CDR nyuma y’urupfu rwa Bucyana.
Uyu Simbizi yakatiwe imyaka 14 ariko mu 2005 aza gufungurwa ku Iteka rya Perezida wa Repubulika kubera yireze agasaba imbabazi ndetse yiyemeza no kwereka Abanyarwanda ibyabaye.
Yagaragaje ko uwo Simbizi na Kajuga Robert ari bo bari bashinzwe gutanga amabwiriza ariko ko Bomboko yayoboraga bariyeri zari hagati ya Onatracom no mu gakinjiro kuko yari yungirije abakuru b’Interahamwe.
Ubwo yabazwaga ibyo yabonye, Bomboko ubwe yakoze, uyu mutangabuhamya yavuze ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yari ihungishije abatutsi 18 batwawe n’umusirikare witwa Lt. Mudenge.
Urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko, kuva rwatangira tariki 8 Mata 2024, abatangabuhamya bamushinjije gutoteza abatutsi, ngo kuko n’abari inshuti ze aho kubakiza yabasabaga amafaranga, bigaragaza ko Jenoside yayigize amahirwe nk’umuntu wari umucuruzi washakaga amafaranga mu batutsi.
Ubushinjacyaha bwasabye inyangamugayo kandi ko mu gihe bazaba bari gutegura ibibazo bazashingiraho mu kubaza no gufata umwanzuro ku byaha Nkunduwimye ashinjwa, bwabasabye ko bakwiye kubitegurana ubushishozi aho bagize ikibazo bakabaza Urukiko muri rusange.
Bumwe mu buhamya ku ibyaha Nkunduwimye ashinjwa
Nkunduwimye bivugwa ko yari afite ububasha kuko yari inshuti ya Kajuga na Rutaganda batumvikanaga ariko Nkunduwimye yagiyemo hagati bose akorana nabo bigaragaza uko yubahwaga.
Undi mutangabuhamya yagize ati: “Interahamwe zabaga muri AMGAR zarimo ibyiciro bibiri; zimwe zari zihasanzwe, izindi zari zaraturutse Kicukiro, zihunze aho Inkotanyi zafashe. Na George Rutaganda yari yaraturutse ku Kicukiro. Abenshi sinari mbazi, Rutaganda ni we twari tuziranye, mu bitangaza by’Imana, abwira abo bose ko ndi Umuhutu mwene wabo, ko umuntu uzankoraho azagira ibibazo.”
Bamwe mu bagize umuryango wa Nkunduwimye na bo bumviswe muri uru rubanza
Kuwa 14 Gicurasi 2024, umutangabuhamya warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye urukiko ko mbere gato y’icyorezo cya Covid-19, mushiki wa Nkunduwimye witwa Ufitikirezi Honorée yagerageje kumuha ruswa ya 200.000 Frw kugira ngo azajye gutanga ubuhamya bumushinjura, ariko yanga kuyafata.
Ufitikirezi mu buhamya bwe na we, yasubije ko yashatse umugore wahamya ko yafungishije musaza we, uwo yagezeho yamusabye imbabazi mu buryo bwo kumushukashuka, amusubiza ko kugira ngo amubabarire ndetse anamushinjure, yabanza kumwishyura miliyoni 3 Frw.
Mushiki wa Nkunduwimye yasobanuye ko yakatuje, we n’uyu mugore bahuriza ku bihumbi 400 Frw, ariko birangira atayamuhaye kuko ngo icyo yashakaga ni ukubona ibimenyetso bigaragaza ko yamubeshyeye. Yahamije ko icyo yari agamije ari ugufunguza Nkunduwimye.
Nyuma yaho, umwana wa Nkunduwimye wasoje ikiciro cy’ubuhamya bwatanzwe tariki 23 Gicurasi, yagaragaje ko atumva ukuntu se yafatwaga nk’inyenzi, ariko ubu akaba ari kuburana nk’umwicanyi.
Ati: “Mbabazwa no kuba mfite ikibazo mu mwirondoro. Kera batwitaga inyenzi, none ubu turi abana b’umwicanyi…...Ubu nibaza ukuntu Papa mbere yari icyitso, none ubu bakaba bambwira ko ari umujenosideri. Simbasha kubyumva.”
Kuwa Kabiri ubwo Ubushinjacyaha bwagaragazaga uruhare Nkunduwimye yagize muri Jenoside, Bomboko yagaragaye nk’udatekanye aho yarebaga mu mpapuro ze avugana n’abavoka be ndetse yandika utuntu twinshi.
Hari abatanze ubuhamya bagaragaza ko Nkunduwimye arengana
Hari abatangabuhamya bagarutse kuri Radio RTLM ngo bavuze ko Bomboko ahigwa ariko abandi baza bavuga ko mu minota itarenze 20 interahamwe zabinyomoje zivuga ko Nkunduwimye ari kuvuga rumwe nabo.
Undi mutangabuhamya nawe yavuze ko Nkunduwimye ari umuntu mwiza ko yamuhungishije akamujyana I Burundi mbere ya Jenoside, nyuma aza kuvuga ko nawe yumvise RTLM imuvuga ko ari I Burundi kandi mu byukuri iyo radio itarageragayo.
Bomboko kandi ashinjwa gufata ku ngufu abagore muri Jenoside
Ku bijyanye no gufata ku ngufu abagore, hari abatangabuhamya bagaragaje ko interahamwe zafataga abagore ku ngufu ndetse ko Nkunduwimye yagiye agaragara muri ibyo byakorwaga byose, ariho ubushinjacyaha bwashingiye, busaba inyangamugayo kuzareba kuri ibyo byose.
Herekanywe kandi filimi zirimo “The Dead Are Live: Eyewitnesses in Rwanda” y’umunyamakuru Colette Braeckman na “Rwanda, autopsie d’un génocide” ya Alain Verhaegen, hagamijwe gusobanura ibyaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubushinjacyaha nyuma yo gufata umwanya wo sobanura uruhare rwa Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko, nibwo bwasabye Inyangamugayo ko zikwiye kuzakoresha ubushishozi zigatanga ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Simbizi Stany yari umukuru w’impuzamugambi za CDR, ntabwo yari umukuru w’interahamwe nkuko wabyanditse.
ikindi, Simbizi Stany yapfiriye mu mashyamba yo muri Congo, ntabwo yigeze agaruka mu Rwanda, ngo aburanishwe anakatirwe n’urukiko.
Ariko, Imana yamukatiye urubanza rutyaye rumukwiye, nta kabuza.
Wakosora aho hantu !