Ububiligi bwarekuye by’agateganyo Umunyarwanda ukekwaho Jenoside

Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Mathias Bushishi yawekuwe by’agateganyo n’urukiko rw’i Buruseli mu Bubiligi tariki 17/02/2012.

Abacamanza muri uru rukiko bemeje ko hari icyizere cyinshi cy’uko Bushishi atazatoroka ubutabera.

Kugira ngo arekurwe, uyu mugabo yatanze ingwate y’ama-euro 7500 (hafi miliyoni 5.8 z’amanyarwanda) ndetse anahabwa andi mabwiriza y’uko agomba kwitwara mu gihe ari hanze ya gereza.

Bushishi wahoze ari umushinjacyaha mu Rwanda aba mu Bubiligi kuva mu mwaka w’1999. Yatawe muri yombi mu kwezi kwa kane 2011 bivuye ku nyandiko mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zatanzwe n’ubutaberwa bw’u Rwanda.

Uyu mugabo aregwa ibyaha bya Jenoside, gutegura umugambi wa Jenoside ndetse no kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka