U Rwanda rwamaganye irekurwa rya Aloys Simba

Mu itangazo rishizwe ahagaragara na minisiteri y’ubutabera, u Rwanda rwamaganye kurekura mbere y’imyaka umunani lt Col. Aloys Simba wahamijwe ibyaha bya jenoside agakatirwa imyaka 25 y’igifungo.

Iri tangazo rivuga ko mu minsi ye yanyuma nka perezida w’urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha, umucamanza Theodor Meron yongeye guhonyora ubucamanza mpuzamahanga mpanabyaha, akarekura undi muntu wahamijwe Jenoside mu buryo budasobanutse.

Lt Col Aloys Simba yari yarakatiwe imyaka 25 kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Lt Col Aloys Simba yari yarakatiwe imyaka 25 kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Iri tangazo rivuga ko umucamanza Theodor Meron, yirengangije nkana uburemere bw’ibyaha Simba yahamijwe birimo kwica abana, abagabo n’abagore barenga ibihumbi 40, mu ishuri rya tekiniki rya Murambi, akirengagiza kandi ko muri Paruwasi ya Murambi, Simba yahaye abicanyi ibikoresho gakondo ndetse n’imbunda na za gerenade akababwira ngo “Mukureho umwanda”, maze ahari kuba ubwihisho hakagirwa ibagiro.

Ubusanzwe iyo hari uwasabye kurekurwa mbere y’igihe, haba hagombwa kurebwa uburemere bw’ibyaha aregwa, hakarebwa kubakorewe ibyaha, uko uregwa yitwaye muri gereza, ndetse n’umutima wicuza,hamwe n’uko yakoranye n’ubushinjacyaha.

Colonel Aloys Simba yayoboye iyicwarubozo rw’inzirakarengane, agamije gusohoza umugambi wo kurimbura ubwoko bw’Abatutsi, ntiyigeze agaragaza ukwicuza ndetse ntiyigeze yorohereza ubuyobozi.

U Rwanda kandi rwagaragarije urwego rwafunguye Simba raporo y’impuguke mu by’ihungabana, yavuye mu bushakashatsi, raporo yerekanye ko irekurwa rya Simba ryateza ihungabana ritavugwa ku barokokeye Jenoside muri paruwasi ya Kaduha, no muri ishuri rya tekiniki rya Murambi, barimo abana babonye ababyeyi babo bicwa urubozo, ndetse n’ababyeyi babonye abana babo bakorerwa ibya mfura mbi.

U Rwanda kandi rwanenze uburyo Umucamanza Meron yarekuye Simba mu cyumweru gishize mu ibanga, atamenyesheje abandi barebwa n’uru rubanza harimo n’u Rwanda ibintu bitabere ubucamanza mpuzamahanga.

Iri tangazo risoza rivuga ko u Rwanda rusaba uzasimbura Theodor Meron ku buyobozi bw’ urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha kuzakorera mu mucyo, kugirango Guverinoma y’u Rwanda n’undi ufite aho ahuriye n’urubanza azabone amahirwe yo kugira ijambo avuga. Nk’urugero kudakorera mu mucyo byatumye hatamenyekana icyo Umucamanza Meron yashingiyeho afungura Theodore Meron.

Muri Nyakanga 2018 Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye UN, António Guterres, yongereye manda y’umucamanza Theodor Meron, yongererwa amezi atandatu, igihe kizarangira kuri uyu wa gatanu tariki 18 Mutarama 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka