U Rwanda rwakiriye Micomyiza ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakiriye Jean Paul Micomyiza woherejwe na Suède kuburanishwa ku byaha bya Jenoside ashinjwa ko yakoze ari umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda i Butare mu 1994.

Jean Paul Micomyiza wasabye ubwenegihugu akabwangirwa, yari amaze imyaka 15 atuye muri Suede, yatawe muri yombi muri 2020 biturutse ku cyifuzo cya Leta y’u Rwanda cyo kohereza abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside y’Abatutsi yo mu 1994, baba mu mahanga.

Yaburanye mu nkiko za Sweden arwanya koherezwa mu Rwanda, ubucamanza bwaho mu Ukuboza 2021 bwanzura ko nta mpamvu yatuma atoherezwa mu Rwanda.

Ku ya 31 Werurwe 2022, nibwo Guverinoma ya Suwede yafashe iki cyemezo cyo kohereza Micomyiza mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’u Rwanda, nk’uko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byabitangaje. Gusa abamwunganira muri Suwede, bahise batangaza ko bagiye kwitabaza urukiko rw’Ubutabera mu Burayi.

Abamwunganira, barimo Thomas Bodström na Hanna Larsson Rampe barwanyije icyemezo cy’urukiko, bavuga ko urwego rw’ubutabera n’amategeko mu Rwanda bifite icyuho n’amakosa akomeye, ibirego byakomeje kuzamurwa n’abandi benshi bunganiraga abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside.

Micomyiza w’imyaka 50, aregwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuba mu bateguraga ibikorwa byo kumenya no guhiga abasivile b’abatutsi bagomba kwicwa mu 1994, ubwo we yari afite imyaka 22. Ashinjwa kandi kuba yarabaga muri komite yiswe “comité de crise”, yagize uruhare rukomeye muri Jenoside.

Ibimenyetso byakusanyirijwe mu iperereza byerekana uruhare rwe ku byaha akekwaho byakorewe muri Komini ya Ngoma, ahahoze ari Perefegitura ya Butare ubu akaba ari mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, muri Kaminuza ndetse no mu nkengero zayo.

Jean Paul Micomyiza avuka mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye.

Reba muri iyi video uko Micomyiza yagejejwe mu Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka