U Rwanda rwagaragaje impungenge ku itinda ry’imanza za Munyeshyaka na Bucyibaruta muri UN

Mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateranye kuwa mbere tariki 15/10/2012, u Rwanda rwagaragaje impungenge ku itinda ry’imanza za Wenceslas Munyeshyaka wari Padiri kuri Sainte Famille na Laurent Bucyibaruta waboraga Prefegitura ya Gikongo mu gihe cya Jenoside bamaze imyaka 18 bataraburanishwa n’ubutabera bw’u Bufaransa.

Abari bahagarariye u Rwanda muri iyo nama bibukije Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ko rufite uburenganzira bwo gusesa icyemezo cyohereza izo mu manza kuburanishirizwa mu nkiko z’u Bufaransa.

Ubwo urukiko rwasozaga imirimo, umushinjacyaha mukuru w’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Hassan Boubacar Jallow yasabye igihugu cy’u Bufaransa kuburanisha Padiri Wenceslas Munyeshyaka.

Kuva yagera mu Bufaransa avuye muri Kongo-Kinshasa mu mwaka w’i 1995, ari na byo yatawe muri yombi bwa mbere, Padiri Munyeshyaka ntabwo yari yaburana ku byaha akekwaho. Amaze gutabwa muri yombi inshuro enye ariko bikarangira arekuwe. Ubwa nyuma, yafashwe tariki 20 Nzeri 2007 nabyo aza kurekurwa.

Wenceslas Munyeshyaka wari Padiri kuri Sainte Famille.
Wenceslas Munyeshyaka wari Padiri kuri Sainte Famille.

Padiri Munyeshyaka ubu ukora akazi ka kiriziya mu Bufaransa akurikiranweho ibyaha bya Jenoside, gufata ku ngufu, gukora ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoreye mu mujyi wa Kigali kuri Paruwasi ya Sainte Famille.

Undi utegereje kugezwa imbere y’inkiko z’u Bufaransa ni Laurent Bucyibaruta wabaye prefet wa Gikongo. Uyu mugabo ushinjwa ibyaha bya Jenoside yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano muri Nyakanga 2007 ariko aza kurekurwa nyuma yo gutesha agaciro urupapuro rwa ICTR rwo kumuta muri yombi.

Abo bagabo babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bamaze imyaka 18 bataragezwa imbere y’ubutabera ngo bisobanure ku byaha baregwa.

Muri iyo nteko rusange, intumwa y’igihugu cya Norvege yahamagariye ibihugu by’ibiyaga bigari gufatanya n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda kugira ngo abantu icyenda bari ku isonga mu gukora Jenoside bakidegembya batabwe muri yombi.

Olivier Nduhungirehe, umwe mu bahagarariye u Rwanda muri UN yashimye ubushake bwagaragajwe n’igihugu cya Zimbabwe bwo guhiga Protais Mpiranyi ngo atabwe muri yombi. Mpiranyi yayoboraga umutwe w’abasirikare barinda Perezida Habyarimana Juvenal kuva mu mwaka w’i 1993 kugeza mu mwaka w’i 1994.

Ngo amadosiye n’impapuro z’imanza ni umutungo w’umuryango w’abibumbye kandi hakwiye kwitabwaho icyifuzo cy’u Rwanda gisaba ko zashyingurwa mu mujyi wa Kigali; nk’uko, Nduhungirehe wari uhagarariye u Rwanda muri iyo nteko yakomeje abishimangira.

Laurent Bucyibaruta yayoboraga Prefegitura ya Gikongo.
Laurent Bucyibaruta yayoboraga Prefegitura ya Gikongo.

Ku birebana n’inkiko Gacaca, Nduhungirehe yavuze ko imanza za Gacaca zarangiye mu kwezi kwa mbere 2012 zashyikirije ubutabera abantu ibihumbi 400 kandi zituma hamenyekana ukuri n’ubumwe burushaho gusugira.

Agaragaza ikibazo cy’ingutu cy’abakozi barimo gusezera ku mirimo yabo, Perezida w’urukiko rwa Arusha, Vagn Joensen yavuze ko abakozi babarirwa mu ijana bamaze guserera ku mirimo yabo mu rukiko kuva mu kwezi kwa mbere 2012.

Asanga bifite ingaruka zo gutakaza inararibonye ndetse n’ubumenyi bw’ikigo ayobora. Yagize ati: “Niba ntagikozwe uyu munsi, ni inararibonye n’ubumenyi bw’ikigo bitakara. Dushobora gutakaza amasomo twakuye muri iki kigo yadufasha kubaka ubutabera mpuzamahanga.”

Kuva rwatangira nyuma gato ya Jenoside, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwarangije imanza 74 mu gihe imanza 44 zikiri mu bujurire. Mu myaka 17 urukiko rumaze rwatwaye akayabo ka miliyari imwe na miliyoni 600 z’amadolari.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka