U Rwanda ruzashyikirizwa Munyagishari ari uko rwamuboneye umwunganizi mpuzamahanga

Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiweho u Rwanda, Hassan Bubacar Jallow, arasaba u Rwanda gushakira Bernard uzamwunganira mu rubanza mbere yo koherezwa kuburanira mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20/06/2012, nibwo Bubacar Jallow yatangaje ko mbere yo kohereza Munyagishari hari ibigomba kubahirizwa n’u Rwanda, harimo kwizeza urukiko ko urugaga rw’abavoka mu Rwanda ruzashakira Munyagishari uzamwunganira.

Uwo mwunganizi kandi agomba kuba ari ku rwego mpuzamahanga, kuko Munyagishari wayoboraga umutwe w’interahamwe mu Mujyi wa Gisenyi nta amikoro afite, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Hirondelle bibitangaza.

Icyemezo cyo kohereza Munyagishari cyafashwe tariki 06/06/2012, mu rubanza rwari ruyobowe n’umucamanza w’Umunyakenya Lee Muthoga, gisaba umushinjacyaha w’urukiko kohereza dosiye ikubiyemo ibirego ya Munyagishari Leta y’u Rwanda.

Ubutabera bw’u Rwanda bukihutira kuyishyiriza urukiko rw’ikirenga kugira ngo iburanishwa vuba.

Nyuma y’ibyumweru bibiri, abunganira Munyagishari bajuririye icyemezo cy’urukiko bashingiye ko Inama y’Umutekano ku isi yafashe icyemezo cyo kohereza kuburanira mu Rwanda abantu bakekwaho Jenoside bari mu rwego rwo hasi, kandi mukiriya wabo atari muri icyo cyiciro.

Munyagishari akurikiranweho gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, kwica no gufata abagore ku ngufu nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Mu gihe cya Jenoside, bivugwa ko yakoze urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa, anashyiraho amabariyeri mu Mujyi wa Gisenyi n’umutwe witwa “Intarumikwa”, wari ushinzwe kwica no gufata abagore n’abana b’abakobwa ku ngufu.

Munyagishari yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo tariki 25/05/2011, yoherezwa Arusha kuwa 14/07/2011.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka