U Rwanda rubangamiwe n’uko imanza z’abakurikiranyweho Jenoside zitinda koherezwa

U Rwanda rukomeje kutishimira uburyo ibihugu bitagira ubushake buhagije mu kohereza mu Rwanda imanza z’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bahungiye muri ibyo bihugu, nk’uko bitangazwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege.

Kugeza ubu Urukuko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR) rumaze kohereza abantu babiri gusa mu Rwanda aribo Bernard Munyagishari na Pasiteri Jean Bosco Uwinkindi.

Abandi bamaze koherezwa mu Rwanda barimo Leon Mugesera woherejwe na Canada na Charles Bandora woherejwe na Norvege. Ariko ibindi bihugu nk’u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongeleza n’u Bufaransa nta n’umwe birohereza.

Nubwo ibi bihugu mu magambo bigaragaza ko byizeye ubutabera bw’u Rwanda mu bushobozi bwo kuburanisha abakurikiranyweho Jenoside, ubushonjyacyaha bw’u Rwanda bukomeza kwibaza impampu badashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Prof. Rugege atangaza ko ibihugu bitandukanye bisa nk’ibigendera kuri ICTR mu kudindiza kohereza imanza zitandukanye mu Rwanda, mu gihe u Rwanda rwifuza kuburanisha izo manza zikarangira.

Ati "Imbogamizi tubona ni uko izo manza zikunze gutinda sinzi niba ari uko baba baturutse hanze baba barabonye uko Arusha babigenza bakaba batinza imanza buri gihe bazana inzitizi bisa n’aho bagamije gutinza imanza. Naho ubundi twe twagashatse kuziburanisha zikarangira, zikava mu nzira nk’uko tuburanisha izindi manza."

Hari amadosiye atandukanye ICTR yamaze kohereza mu Rwanda y’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ariko batarafatwa, ndetse n’ibindi bihugu nk’u Buholandi bikaba biri mu nzira zo kohereza abandi bamaze gutabwa muri yombi.

Hagati aho u Rwanda ruri mu myiteguro yo kubaka urukiko ruzajya ruburanisha izo manza zihariye z’abohorezwa mu Rwanda. Urukiko ruzubakwa mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyanza, rukazafungura imiryango mu mpera za 2015.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

amahanga se ko ari mu bashyigikiye bamwe mu bajenosideri. twamaganye abo bakomeje kubakingira ikibaba bitewe n’inyungi =u babafitemo gusa turanashimira leta yacu ko yakoze ibishoboka byose ngo abari mu Rwanda baburanishwe

chef yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

Mubyihorere kudushukisha ubwo buhendabana bwanyu, mudushukisha ubufasha bwo kubaka, ntabwo icyo aricyo kibazo gihangayikishije kinaraje ishinga abanyarwanda!! nimudufashe guca Imanza dufatanye zirangire

joel yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

Turabizi ko bose baba badushuka ariko tuzi ubwenge kandi twarabavumbuye..ngaho niba bashima nibabohereze turebe!! gute se babaseke!!

rwakayiro yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

Ariko ibyo baba bavuga ni ibiki ko ari ukuvuga gusa!! Bose baba bafite inyungu baba bakurikiye mubyo bita umubano babana n’u Rwanda..ariko izo nyungu zidahari ntibaduca n’iryera, ni ibyo kwibazwaho!

mwumvaneza yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

Kabisa muvize ibintu njya ntekereza kandi bitumvikana..ni gute baza bagashima ubutabera bw’u Rwanda ariko bakanga kutwohererereza interahamwe zose baba bafungiye iwabo..?ni ikibazo????????????????

butera yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

sinzi ahubwo mba nibaza icyo twapfuye n’amahanga...nimba aruko bafite ikimwaro sinzi ariko ntibyagakwiye kuba impamvu..ahubwo bagakwiye gutanga nibura ubutabera

safi yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

ariko nubundi iyo urebye ICTR usanga idakora akazi yari yitezweho kandi igatangwaho amafaranga menshi ahubwo nibarebe ukuntu gahunda zakwihutishwa bakabishyira mu maboko yu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi hose maze barebe ko tutazirangiriza erega impamvu batabishyiramo imbaraga nuko banza batazi agaciro kibyaha bya jenoside.

JUSTICE yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka