U Buholandi bwataye muri yombi Charles Ndereyehe ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko u Buholandi bwafashe Umunyarwanda Charles Ndereyehe washakishwaga n’u Rwanda kubera uruhare ashinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Charles Ndereyehe
Charles Ndereyehe

Charles Ntahontuye Ndereyehe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi mu byerekeye Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAR) cyari i Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Avugwaho kuba yarahamagariye abicanyi kuza muri icyo kigo bakica abakozi bacyo babarirwa mu ijana, hamwe n’abo mu miryango yabo bari bahahungiye.

Ndereyehe ukomoka mu cyahoze ari Komini Cyabingo, Perefegitura ya Ruhengeri yaburanishijwe n’urukiko Gacaca mu 2008 adahari rumukatira igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside muri icyo kigo cya ISAR.

Mu mwaka wa 2010 nibwo u Rwanda rwamushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi mu gihe byavugwaga ko yidegembya mu Buholandi.

Inyandiko ya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yo mu 2018 yasabaga u Buholandi ko Ndereyehe Charles Ntahontuye, umwe mu bashinze CDR wanateguye Jenoside, yaburanishwa cyangwa akoherezwa mu Rwanda.

Iyo nyandiko ivuga ko mu 1992, hamwe n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, Ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe Cercles des Républicains Progressistes washishikarije abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.

Ku ikubitiro Ndereyehe yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Perezida. Ariko mu 1992 yavuye muri MRND agira uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku itariki ya 05 Ugushyingo 2008, Ndereyehe yaciriwe urubanza adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa rumuhanisha igifungo cya burundu nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR).

Muri ISAR, Ndereyehe yateguye Jenoside

CNLG ivuga ko akigera muri ISAR mu 1993 nk’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Ndereyehe yacuze umugambi wo kurimbura imiryango y’abakozi b’Abatutsi yakoreshaka n’iy’imiryango y’Abatutsi yari ituriye ikigo. Mbere na mbere yashyizeho komite y’abicanyi i Rubona no mu yandi mashami y’ikigo arindwi hirya no hino mu gihugu .

Ndereyehe yirukanye cyangwa yimurira ahandi abakozi bakoreraga i Rubona batari abahezanguni asigaza gusa ku myanya y’ubuyobozi abakozi bari basangiye na we ubuhezanguni bwo kwanga Abatutsi kandi bemeraga gukora Jenoside.

Ku itariki ya 21/03/1993, Ndereyehe yandikiye ibaruwa Didace Mugemana, wari ushinzwe abakozi muri ISAR. Muri iyo baruwa yamuhaye uburenganzira busesuye burimo ubwo gufatira umukozi icyemezo icyo ari cyo cyose yakumva ari ngombwa. Abari mu nzego z’ubuyobozi muri ISAR bose bahawe kopi y’iyi baruwa. Mu gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Ndereyehe, Didace Mugemana yashyizeho kandi anahuza ibikorwa by’umutwe w’Interahamwe muri ISAR.

Igihe izo Nterahamwe zabaga zimaze kwinjizwa, Ndereyehe afatanyije na Captain Ildephonse Nizeyimana nawe wakomokaga mu majyaruguru y’Igihugu, bateguraga amahugurwa yazo ku mikoreshereze y’imbunda mu ishuri ry’aba Ofisiye bato Ecole des sous-officiers (ESSO) i Butare. Abarangizaga ayo mahugurwa bagarukaga i Rubona na bo bagatoza indi mitwe mu mashyamba ya ISAR i Rubona n’i Songa. Ndereyehe yabonaga kandi ubufasha buvuye ku bajandarume bo mu kigo cya Nyanza cyategekwaga n’undi muhezanguni, Captain Bilikunzira François-Xavier nawe wagize uruhare rukomeye mu gukora Jenoside mu mujyi wa Nyanza no mu makomine awukikije.

Muri Mata 1994, ndereyehe yayoboye mu biro bya ISAR inama zitandukanye zo gutegura Jenoside no gushyiraho umugambi wo kurimbura Abatutsi kuburyo nta Mututsi wagombaga kurokoka haba mu bakoraga muri ISAR cyangwa abari bayituriye. Yatanze imodoka za ISAR ngo zijye zitware abicanyi anashyiraho ibihembo by’amafaranga ku bari kwigaragaza cyane muri Jenoside. Ubwicanyi Bukomeye bwabaye ku itariki 26 Mata 1994. Abantu basaga 300 barishwe ku mabwiriza ye, abagaboo, abagore, abana, impinja.

Ndereyehe yateye inkunga ikorwa rya Jenoside

Ku itariki 25/05/1994, Jenoside yari irimbanije, Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe, yoherereje ba Perefe bose amabwiriza yo gukomeza guhiga Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside. Iki gikorwa cyiswe « Auto-défense civile ».

Mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, kuri uwo munsi Ndereyehe yandikiye ibaruwa abakozi bose ba ISAR , itegeka buri umwe wese muri bo gutanga 20 ku ijana y’umushahara we w’ukwezi kwa Gicurasi 1994 kugira ngo azashyigikire iki gikorwa cyari mu by’ukuri uburyo bwo gushishikariza kwihutisha Jenoside.

Muri iyi baruwa Ndereyehe yanasezeranyije kuzakura ku ngengo y’imali ya ISAR miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda agenewe guhemba abicanyi.

Iyi baruwa yanasinyweho n’abandi bayobozi bakuru 10 bo ku cyicaro gikuru cya ISAR no ku mashami yayo kandi na ho yoherezwayo. Abo bandi bafatanyije nawe kuyisinya ni Nyabyenda Pierre (Directeur scientifique), Shyirambere Jean Damascène (directeur financier), Rutunga Venant (Directeur du Centre régional du Plateau Central), Tegera Pierre (directeur du Centre régional des terres des laves), Sibomana Gaëtan (Directeur du Centre régional du Bugesera et Mayaga), Nkusi Jean Baptiste (directeur du Centre régional des hautes du Buberuka), Gahamanyi Anastase (directeur régional des hautes terres de la Crète Zaïre Nil), Musabyimana Thaddée (directeur du Centre régional du plateau de l’Est), Ndayizigiye François (directeur du centre régional du Bugarama et bordures du Lac Kivu) n’abashakashatsi babiri bo muri ISAR Kavamahanga François na Kagenzi Pierre.

Ndereyehe yafatwaga na Guverinoma yateguye ikanakora Jenoside nk’intangarugero mu gushishikariza rubanda mu ruhame kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside

Urugero rwa Ndereyehe mu cyaha cyo gushishikariza ikorwa rya Jenoside ntirwagarukiye muri ISAR Rubona gusa. Ibikorwa bye byagarukwagaho mu nama zabaga zateguwe na Guverinoma mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwijandika muri Jenoside.

Ni muri urwo rwego mu nama yari iyobowe na Perefe wa Ruhengeri Nsabumugisha Basile ku itariki ya 9 kamena 1994, yari yitabiriwe na ba Burugumesitiri bose bo muri iyi perefegitura, Koloneli Ntibitura Bonaventure icyo gihe wari ushinzwe Auto-Défense Civile muri Ruhengeri yafashe ijambo avuga urugero rwiza rwa Ndereyehe Charles asaba ubufasha bw’amafaranga ku ngabo z’abajenosideri : « Ndereyehe, Umuyobozi mukuru wa ISAR, abyumvikanyeho n’inama y’ubutegetsi y’iki kigo, bemeye gutanga umusanzu w’amafaranga wa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000Frw) ku buryo umuntu wese uzaka intwaro Inyenzi-Inkotanyi akazana intwaro yayo, azahabwa igihembo cy’amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda (10,000Frw) ». ibi byari ugushishikariza mu ruhame kandi ku buryo butaziguye guhiga no kwica Abatutsi.

Umwe mu myanzuro ikomeye yafatiwe muri iyi nama wari uwo guha lisansi (essance) abicanyi kugira ngo babashe kugera aho ari ho hose bagomba kwica, harimo no hanze ya Perefegitura Ruhengeri. Ni muri ubwo buryo abicanyi batsembye Abatutsi bo mu Bisesero ku itariki 30 Kamena bari baturutse mu bice bitandukanye birimo Cyangugu, Gisenyi, Ruhengeri na Kibuye.

Ndereyehe yatangiye umushinga wa Jenoside mbere y’uko yoherezwa muri ISAR

Mbere y’uko yoherezwa muri ISAR, Ndereyehe yayoboraga Umushinga w’Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Gikongoro (PDAG). Muri icyo gihe, Ndereyehe yabaye umwe mu bakozi ba Leta bashinze umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, afatanyije na Captain Sebuhura Faustin wari umuyobozi wungirije wa Jandarumori yo ku Gikongoro. Sebuhura yakomokaga muri Komine Mukingo mu Ruhengeri, agace kamwe na Ndereyehe.

Mu gushinga umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, Ndereyehe yanafatanyije n’abayobozi b’imishinga y’ubuhinzi yakoreraga muri Gikongoro cyane cyane Pierre Célestin Mutabaruka wari umuyobozi w’umushinga Crête Zaïre Nil, abayobozi b’inganda z’icyayi za Mata (Denis Kamodoka) na Kitabi (Juvénal Ndabarinze), abayobozi batandukanye muri perefegitura ya Gikongoro barimo Ayurugari Justin wari ukuriye ELECTROGAZ na Celse Semigabo wari Umushinjacyaha wa Repubulika. Bose kuri ubu bakurikiranweho icyaha cyaJenoside.

Kuva yahungira mu Buholandi , Ndereyehe yakomeje umugambi we wa Jenoside

Ndereyehe yavuye mu Rwanda mu 1994 ubwo Guverinoma y’abicanyi n’ingabo zayo bari bamaze gutsindwa urugamba. Ari mu bashinze , ku itariki 3 Mata 1995, ubwo bari impunzi muri Zayire, umutwe wa politiki n’igisirikare w’abahezanguni witwa RDR ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Ndereyehe yari amaze igihe aba mu Buholandi kandi akaba umwe mu bayobozi b’ishyaka ry’iterabwoba FDU-INKINGI rishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Mu matangazo menshi ya FDU-INKINGI yagiye atangaza, Ndereyehe ahakana mu buryo bukomeye Jenoside yakorewe Abatutsi, yigisha abantu kuyihakana ndetse akanatesha agaciro iyibuka ry’iyi Jenoside ayita « fonds de commerce. » cyangwa se urucuruzo.

Mu Buholandi Ndereyehe yahuzaga ibikorwa by’andi matsinda y’abahezanguni b’intagondwa z’Abanyarwanda bahunze bahora banyotewe n’ingengabitekerezo y’ivanguramoko yayoboye u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri ayo matsinda harimo FEDERMO (Fédération des Organisations Rwandaises aux pays Bas), CARP (Collectif des Associations Rwandaises aux Pays-Bas), RIFDP-NL (Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix), DEN HAAG, Pro Justitia, FFDR (Foundation for Freedom and Democracy in Rwanda).

Kuva ku itariki 20 Mata 2010, Ndereyehe yashyiriweho Impapuro Mpuzamahanga zo kumuta muri yombi n’ubutabera bw’u Rwanda. Yari kandi ku rutonde rw’abashakishwa na Polisi Mpuzamahanga. Ibyo nyamara ntibyamubuzaga gukomeza mu mutuzo ibikorwa bye by’icengezamatwara rya gihezanguni mu Burayi n’ahandi, ibikorwa yafatanyaga n’andi matsinda yabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nka RNC, FDLR na FDU-INKINGI, nk’uko iyi nyandiko ya CNLG ibivuga.

Ubwihutirwe bwo kumuburanisha cyangwa kumwohereza kuburanira mu Rwanda

Hashingiwe ku mwanzuro 2150 (16 Mata 2014) w ‘Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku isi usaba ibihugu byose « gukora iperereza ku byabaye, gufata, gukurikirana mu nkiko cyangwa kohereza mu Rwanda, bishyira mu bikorwa inshingano mpuzamahanga ,abakurikiranweho ibyaha bya Jenoside bari ku butaka bwabyo, harimo n’abayobozi b’umutwe wa FDLR » Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yari imaze igihe isaba u Buholandi kuburanisha Charles Ndereyehe Ntahontuye. Haramutse hatabayeho kumuburanisha, ubutabera bw’u Buholandi, bwagombye kohereza Ndereyehe mu Rwanda nk’uko byakozwe kuri Jean Claude Iyamuremye na Jean-Baptiste Mugimba boherejwe mu Rwanda kuwa 12 Ugushyingo 2016.

Twibutse ko ubutabera bw’u Buholandi bwamaze gucira urubanza Joseph Mpambara wakatiwe igifungo cya burundu ku itariki ya 07 Nyakanga 2011 kubera ibyaha yakoreye ku Mugonero mu gihe cya Jenoside. Na none kandi Yvonne Basebya Ntacyobatabara, yaburanishirijwe mu Buholandi ahamwa n’ibyaha yakoreye i Gikondo muri Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka 6 n’amezi 8 ku itariki ya 01 Werurwe 2013.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbanje kubasuhuza ndihano kirehe
mushikiri
cyamigurwa
kumpara
icyifuzo ndasaba konababera umwunganizi nkaba imboni nkajya mbaha amakuru

munyehirwe vital yanditse ku itariki ya: 9-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka