U Bufaransa: Ubushinjacyaha bwasabiye Muhayimana igifungo cy’imyaka 15

Ubushinjacyaha bw’Uburukiko rwa Rubanda mu Bufaransa bwasabiye Claude Muhayimana igifungo cy’imyaka 15, mu rubanza rw’ubujurire, rumukurikiranyeho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Claude Muhayimana (Ifoto: Internet)
Claude Muhayimana (Ifoto: Internet)

Iki gifungo agisabiwe nyuma y’uko mu 2021 Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris rwari rwamuhamije icyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, rukamukatira igifungo cy’imyaka 14.

Muhayimana yahise ajuririra icyo cyemezo, bituma urubanza rusubirwamo.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibimenyetso byatanzwe mu rukiko bigaragaza ko Muhayimana yagize uruhare mu gutwara Interahamwe zajyaga kwica Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye (ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba).

Bushingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya no ku zindi nyandiko zatanzwe mu rukiko, bushimangira ko ibikorwa bye byagize uruhare mu bwicanyi bwahitanye ubuzima bw’Abatutsi benshi.

Ku rundi ruhande, abamwunganira bakomeje guhakana ibyo ashinjwa, bavuga ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko ibimenyetso bimushinja bidahagije cyangwa bidafite ishingiro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka