U Bufaransa: Charles Onana yahamijwe icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside

Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije umushakashatsi, Charles Onana icyaha yari akurikiranyweho cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Charles Onana yahamijwe icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside
Charles Onana yahamijwe icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside

Icyaha Charles Onana aregwa gishingiye ku bikubiye mu gitabo yanditse cyasohotse mu Ukwakira 2019, kigaruka ku bikorwa bya Operation Turquoise yise ‘Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parlent’.

Ikirego Onana yashinjwaga cyo kimushinja guhakana Jenoside cyatanzwe n’imiryango itandukanye irimo Association Survie France, ihuriro ry’imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera, CPCR, umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka/France, umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa n’abandi.

Muri uru rubanza rwatangiye tariki 7 Ukwakira 2024, rwitabiriwe n’abantu benshi, barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bari ku ruhande rw’abarega n’urwa Onana.

Mu bagaragaje ko bagize icyo bavuga kuri iki cyemezo, harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Olivier wavuze ko yishimiye icyemezo cy’Urugereko rw’urukiko mpanabyaha rw’i Paris mu Bufaransa, rwahamije Charles Onana ibyaha yari akurikiranyweho byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, Amb Nduhungirehe yavuze ko kizaca intege abarimo abanyamakuru, abanditsi n’abanyapolitiki bakorera mu Burayi no mu Karere bagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Prof Thomas Hochmann, ari mu batangabuhamya bo ku ruhande rw’abatanze ikirego akaba n’inzobere mu mategeko yavuze ko kuba Onana ahakana ko nta mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wabayeho ari ukwirengagiza nkana kuko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwemeje ko habayeho umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mutangabuhamya yakomeje asobanura ko uru rukiko rwakoreraga i Arusha kuba rwarahamije abantu gukora Jenoside n’umugambi wo kuyikora ari ikimenyetso cy’uko yabayeho, ikanategurwa.

Umubiligi akaba n’umunyamategeko, Bernard Maingain yasobanuriye urukiko ko bitashoboka ko Jenoside ibaho itateguwe kuko mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa mu 1994, hari harakozwe intonde z’Abatutsi bagombaga kwicwa, bityo ko ibyo bigaragaa yateguwe.

Muri uru rubanza nubwo Onana yabwiye urukiko avuga ko atigeze ahakana Jenoside, abatangabuhamya bagaragaje ko igitabo cya Onana kigamije kugaragaza ukuri kw’amateka y’u Rwanda, bashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itateguwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu benshi bakomeye,barimo Major General Henry KWAMI ANYIDOHO wo muli Ghana,wali Deputy Commander wa UNAMIR muli 1994 mu Rwanda,bavuga ko UN idashobora kubuza Genocides zibera mu isi.Bihuje na bible yerekana ko abategetsi b’isi badashobora gukemura ibibazo isi ifite,ahubwo ko ku munsi w’imperuka,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani igice cya 2,umurongo wa 21 na 22 havuga.Nguwo umuti wonyine wa genocide.

buhire yanditse ku itariki ya: 10-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka