U Bufaransa bwashyizeho abacamanza bane bazakurikirana abashinjwa Jenoside bahahungiye

Igihugu cy’u Bufaransa cyashyizeho abacamanza bane b’inzobere mu byaha bikomeye bo mu rukiko rw’isumbuye rw’i Paris kugirango bakurikirane abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bakihishe muri icyo gihugu.

Umuvugizi wa minisiteri y’ubutabera y’u Bufaransa, Bruno Badré, yatangaje ko imirimo yabo bazayitangira mu kwezi kwa Mutarama 2012.

Iby’ishyirwaho ry’aba bacamanza bibaye nyuma y’uruzinduko rw’uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Bernard Kouchner, yagiriye mu Rwanda kuya 7 Mutarama 2010.
Mu ruzindiko rwe Kouchner yavuze ko hagiye gushyirwaho itsinda rishinzwe gukurikirana abakekwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bari mu Bufaransa.

Ku ikubitiro aba bacamanza bafite inshingano zo gukurikirana amadosiye 20 y’abantu bashinjwa n’andi 340 y’ibyaha byibasiye inyoko muntu yashyikirijwe inkiko zo muri icyo gihugu.

Muri Nyakanga 2011 inteko ishinga amategeko mu gihugu cy’u Bufaransa yatoye itegeko rishyiraho urugereko rwihariye mu rukiko rw’i Paris ruzakurikirana imanza zirebana n’ ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’ intambara na Jenoside .

Umucamanza Fabienne Pous niwe wari usanzwe akurikirana imanza ziregwamo abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Pous amaze kuza kenshi mu Rwanda mu iperereza ry’abashinjwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka