Nk’uko bitangazwa na televiziyo y’abarabu Aljazeera, Muhayimana unafite ubwenegihugu bw’Abafaransa, azoherezwa mu Rwanda ari uko leta y’u Bufaransa ibyemeje.
Gusa mu mateka yacyo, nta na rimwe iki gihugu kirohereza umuturage wacyo kuburanira ahandi.
Icyo u Bufaransa bwaba bwarakoze ni ukohereza bamwe mu baregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, muri Tanzaniya ku Rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Claude Muhayimana, yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo ku muta muri yombi mu kwezi kwa 12, kubera uruhare akekwaho rwo kugira uruhare muri uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside ndetse n’ibindi byaha byibasiye ikiremwa muntu.
Kuva igihano cyo gupfa cyakurwaho mu Rwanda mu mwaka wa 2007, Leta yijeje amahanga ko ubucamanza buzajya ruca imanza hagendewe ku kigero mpuzamahanga.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|