Ibi Phillippe Meire yabyemereye mugenzi we, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, nyuma y’ibiganiro bagiranye ku wa kabiri tariki 05 Werurwe 2019.
U Rwanda rufite impapuro 39 mu Bubiligi zo guta muri yombi abakurikiranyweho gukorera Jenoside Abatutsi mu mwaka wa 1994, ariko kugeza ubu inkiko zaho ngo zaciriye imanza abantu umunani gusa.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana yagize ati “Izi manza zaciwe ntabwo ari nyinshi, twashyizeho uburyo bwo kwihutisha amadosiye”.
Bwana Phillippe Meire w’u Bubiligi wazanye n’itsinda rinini ry’abo bakorana, asobanura ko kuba hari Abanyarwanda biyita impunzi za politiki ndetse n’abafashe ubwenegihugu bw’u Bubiligi, bifatwa nk’imbogamizi yatumye inkiko zidakurikirana abaregwa Jenoside.
Nyuma yo guhura no kuganira n’u Bushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Phillippe Meire yagize ati “Twiyemeje kugaba urugamba rutagira kubabarira kuko mu Bubiligi atari ubuhungiro bw’abakurikiranyweho gukora Jenoside”.
Ubusanzwe u Bubiligi bwari kuba bwoherereza u Rwanda abaregwa Jenoside, ariko nta masezerano yo kohererezanya abanyabyaha ibihugu byombi bifitanye.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwemereye ubw’u Bubiligi kubona abatangabuhamya n’amakuru yose akenewe kuri buri muntu ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ndetse abakozi ku mpande zombi bakaba bagomba kuvugana no kugenderana.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buvuga ko bwatanze hirya no hino ku isi impapuro zirenga 1,000 mu bihugu 32, zo guta muri yombi abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Muri abo, hari 19 boherejwe mu Rwanda na bimwe mu bihugu bari barahungiyemo, ndetse na batatu boherejwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.
Ikibazo cy’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bubiligi na cyo cyabaye indi ngingo Abakuru b’Ubushinjacyaha bw’ibihugu byombi bafatiye umwanzuro w’uko kizagezwa mu nkiko vuba bishoboka.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bubiligi buvuga ko bugitegereje ko itegeko rikiri umushinga ritorwa n’Inteko Ishinga amateko yaho, kugira ngo butangire kugeza mu nkiko abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntimutubeshye: buriya aje keirebera Ntuyahaga wishe benewabo
Reka twizere ko noneho bagiye gushyiramo agatege kuko guhura n’abantu bahekuye u Rda bidegebya ntacyo bikanga bitera umujinya ariko babohereze i Rda kuko imanza zino ziratinda kandi ababashinja nabo bakabura kubera impamvu nyinshi
Ntimuzikange nimubona bamwe barekuwe manque de preuves
Bagosora ati : Abo nishe bazaze babihamye 🤭☹️☹️☹️