Suwedi igiye kuburanisha Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside

Bwa mbere, Suwedi igiye kuburanisha Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Urubanza nyirizina rw’uwo muntu utatangajwe amazina ruzatangira tariki 16/11/2012.

Uyu munyarwanda wari warahawe ubwenegihugu bwa Suwedi akomoka mu Ntara y’Uburengerazuba, ahahoze hitwa ku Kibuye ari naho akekwaho kuba yarakoreye ubwicanyi ndetse akanabushishikariza abandi.

Ubushinjacyaha bwa Suwedi bumukurikiranyeho kurasa amasasu mu mbaga y’Abatusti bicwaga muri Jenoside, no gutemesha imihoro mu bitero binyuranye ahari hahungiye Abatutsi mu cyahoze cyitwa Kibuye.

Ubushinjacyaha ariko bwanze kugaragaza amazina ye ngo kubera impamvu z’iperereza. Ubu yahawe inyito y’umuburanyi MS. Uwo muntu ariko ngo arahakana ko nta ruhare yagize muri Jenoside; nk’uko ibiro by’umushinjacyaha wa Suwedi byabitangarije Reuters dukesha iyi nkuru.

Umushinjacyaha wihariye Leta ya Suwedi yashinze uru rubanza witwa Magnus Elvin yavuze ko ibyaha uwo Munyarwanda ashinjwa bimuhamye ashobora guhanishwa gufungwa burundu kuko Jenoside ari icyaha ndengakamere.

Uyu mushinjacyaha yavuze ko kumva abatangabuhamya bizamara amezi abiri, kandi abacamanza ba Suwedi bakazagera no mu Rwanda bakiyumvira abatangabuhamya ku mpande zombi i Kigali n’ahandi bizaba ngombwa. Urubanza ruteganijwe gusomwa mu kwezi kwa Gicurasi umwaka utaha wa 2013.

Uru rubanza rubaye urwa mbere rugiye kuburanishwa na Suwedi, mu gihe havugwa ko hari abakekwaho Jenoside benshi baba muri icyo gihugu.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka