Suwede : Umunyarwanda yakatiwe burundu kubera icyaha cya Jenoside
Yanditswe na
Mediatrice Uwingabire
Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Suwede yakatiwe igihano cya burundu n’ubutabera bw’iki gihugu, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bijyanye n’uruhare yagize muri Jenosside yakorewe Abatutsi.

Claver Berinkindi yakatiwe gufungwa burundu azira uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Claver Berinkindi ufite imyaka 61, yakatiwe kuri uyu wa gatatu tariki 15 Gashyantare 2017, nyuma y’uko yari yarajuriye ariko Urukiko rw’ubujurire rw’i Svea ntirugire icyo ruhindura ku gihano yari yakatiwe mbere.
Yahamwe n’uruhare yagize mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye mu misozi ya Nyamure no mu kigo cy’amashuri yo muri Muyira ahahoze ari muri Prefectura ya Butare.
Berikindi yaburanye ahakana ibyaha byose ashinjwa, naho umwunganira mu rubanza, we ngo ntiyizeye ukuri k’ubuhamya urukiko rwashingiyeho.
Ohereza igitekerezo
|
Muraho
Ese ubwo yabonaga ko najya Suède ntawuzamumenya sha amaraso yabo bishe
Azabakurikirana paka...aho bazajya hose
Brovo ku Gihugu cya Suede n’Ibindi bihugu birebereho bikurikirane abakibyihishemo. Barabeshya Amaraso y’Inzirakarengane aza babuza amahwemo aho bazihisha hose bazafatwa tu! Imana ni umurengezi. Suede mwitwaye neza cyane icyampa n’Ubufaransa ngo burebereho .Murakoze cyane