Suwede: Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside ashobora koherezwa kuburanira mu Rwanda

Urukiko rwo muri Suwede rwanzuye ko rusanga nta mpamvu yabuza ko Umunyarwanda Micomyiza Jean Paul ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wafatiwe muri icyo gihugu mu mwaka ushize wa 2020, yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.

Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede
Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede

Nk’uko bigaragara muri raporo yatanzwe n’icyo gihugu, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Suwede, rwanzuye ko rubona nta nzitizi n’imwe yo mu buryo bw’amategeko yabuza ko Micomyiza Jean Paul ubu ufite imyaka 49, yakoherezwa mu Rwanda, aho akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Micomyiza yafashwe ku itariki 17 Ugushyingo 2020. Inkuru dukesha Ikinyamakuru The New Times ivuga ko banyamategeko be harimo uwitwa Thomas Bodström na Hanna Larsson Rampe batanyuzwe n’uwo mwanzuro w’urukiko nk’uko bigaragara muri iyo raporo.

Uwo Munyarwanda yabaye ahitwa i Gothenburg, umwe mu mijyi minini muri Suwede mu gihe cy’imyaka 15, ubu akaba amaze umwaka usaga gato afashwe agafungwa by’agateganyo.Yafashwe nyuma y’uko u Rwanda rwohereje inyandiko zisaba ko yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, aho akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Micomyiza ngo yanditse asaba kuba yahabwa ubwenegihugu bwa Suwede, ariko ntiyabubona kuko n’ubu ngo agikora ibya politiki. Nk’uko bigaragara muri raporo yaturutse muri Suwede, ubu ahasigaye ni aha Guverinoma y’icyo gihugu kwemeza niba uwo Munyarwanda yakoherezwa mu Rwanda cyangwa se niba atakoherezwa.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Micomyiza yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Siyansi. Ikindi kandi, uwo Micomyiza ngo yari no mu bagize icyitwaga ‘Comité de Crise’ iyo Komite ikaba yaragize uruhare rukomeye mu gukora Jenoside.

Amakuru ajyanye n’ibyavuye mu iperereza avuga ko uwo Micomyiza yagize uruhare mu byaha byakorewe mu cyahoze ari Komini ya Ngoma, Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, cyane cyane muri Kaminuza y’u Rwanda no mu nkengero zaho.
Micomyiza akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside, yica abantu bo mu bwoko bw’Abatutsi, akaba ashinjwa n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, harimo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Igihugu cya Suwede kandi gicumbikiye abandi Banyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, harimo uwitwa Rukeratabaro Théodore wahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu mu 2018, kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari kandi Berinkindi Claver, na we wahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu ku itariki 15 Gashyantare 2017, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ariko akaza kujuririra icyo cyemezo cy’urukiko. Undi ni Mbanenande Stanislas na we wahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu ku itariki 20 Kamena 2013.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka