Stanislas Mbanenande yakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwo muri Suede

Mu rubanza rwa mbere rwa Jenoside rubereye mu gihugu cya Suede rwasomwe kuri uyu wa Kane tariki 20/06/2013 Stanislas Mbanenande w’imyaka 54 yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyaha bihonyora amategeko mpuzamahanga maze akatirwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

Mbanenande wari ukuriye urubyiruko muri Kibuye mu gihe cya Jenoside yahamijwe kugira uruhare mu bwicanyi byabereye mu cyahoze ari Prefegitura ya Kibuye cyane cyane kuri Stade Gatwaro, ku Kiliziya Gatoriki ya Kibuye no mu Bisesero.

Mbanenande ukomoka mu cyari Prefegitura ya Kibuye ashinjwa kandi gushakisha urubyiruko rwinjijwe mu bikorwa byo kwica Abatutsi mu Bisesero no mu Ruhira aho abasaga 5000 bahasize ubuzima.

Ngo we ubwe yagize uruhare mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi aho yarashe mu kivunge cy’abantu, abenshi muri bo bahita bapfa.

Uyu mugabo yanze abatangabuhamya bamushinja mu rubanza rwe, Urukiko rwa Stockholm rufata umwanzuro rwo kohereza itsinda rigizwe n’abacamanza n’abanyamakuru gukora iperereza kuri abo batangabuhamya no kwirebera ahakorewe ibyaha.

Stanislas Mbanenande urimo hagati yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu.
Stanislas Mbanenande urimo hagati yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu.

Mu mwaka wa 2009, urukiko rwa Gacaca rwo ku Kibuye rwakatiye Mbanenande igihano cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine.

Polisi mpuzamahanga (Interpol) ifatanyije n’u Rwanda basohoye impapuro zimuta muri yombi, tariki 12/12/2011 yarafashwe arafungwa atangira gukurikiranwa n’ubutabera bwa Suede.

Mbanenande yageze muri Suede muri 2007 asanze umuryango we nyuma y’umwaka umwe ahabwa uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu.

Kuba uru rubanza rubereye muri Suede bwa mbere akanahabwa igihano nka kiriya ni ikimenyetso gica amarenga ko icyo gihugu kitazaba ubwihisho bw’abakoze ibyaha bikomeye nka Jenoside mu Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka