Rutsiro: Barasabwa kurangiza imanza 701 z’imitungo yangijwe muri Jenoside mbere y’icyunamo

Abasenateri bagize komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza basanga kwishimira ibyo inkiko Gacaca zagezeho, ndetse no kuba Abanyarwanda babanye neza, nyamara ikibazo cy’abatarishyurwa imitungo yabo yangijwe muri Jenoside kitarakemuka byaba ari nko kurenzaho.

Ubwo abo basenateri bari mu karere ka Rutsiro tariki 14/01/2014 mu rwego rwo kureba aho ibyerekeranye no kurangiza imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bigeze, basabye ko imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside zigomba kuba zarangijwe mbere yo kwibuka ku nshuro ya 20.

Abasenateri baganiriye n'abaturage barebera hamwe uburyo imanza zisigaye zarangizwa.
Abasenateri baganiriye n’abaturage barebera hamwe uburyo imanza zisigaye zarangizwa.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yavuze ko imanza zose zerekeranye n’imitungo zamaze kuburanishwa, hakaba hasigaye imanza 701 zingana na 2,7% zitararangizwa, mu gihe mu karere hose habarurwaga imanza zigera ku bihumbi 40.

Umurenge wa Boneza ni wo ufite imanza nyinshi zingana na 421 zitararangizwa. Abasenateri babajije impamvu muri uwo murenge hakiri imanza nyinshi zitararangizwa bagereranyije n’uko babona bihagaze mu yindi mirenge, basobanurirwa ko n’ubundi uwo murenge wari ufite imanza nyinshi zigera ku 7,447 bitewe n’uko muri uwo murenge habaye Jenoside ikomeye cyane.

Zimwe mu mpamvu zatanzwe zituma hakiri imanza zitararangira mu karere ka Rutsiro ngo ni uko hari abantu bangije imitungo y’abandi bakabura ubushobozi bwo kuyishyura noneho kururangiza bikaba ikibazo.

Perezida wa komisiyo ya politiki n'imiyoborere myiza muri sena yashimye akarere kubera ibyo kakoze asaba ko imanza nke zisigaye zarangizwa vuba.
Perezida wa komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza muri sena yashimye akarere kubera ibyo kakoze asaba ko imanza nke zisigaye zarangizwa vuba.

Ngo hari abandi bangije imitugo, ariko bakaba baherereye ahantu hatazwi. Bamwe mu bahesha b’inkiko bavuzweho kuba batabishyiramo imbaraga, havugwa n’indi mbogamizi, aho usanga umuntu umwe yarangije imitungo y’abantu benshi, ubushobozi bwe bugashira bose atararangiza kubishyura.

Abasenateri bagize komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza bumvikanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro ko igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 20 cyazagera nibura buri wese yarasubijwe umutungo we wangijwe muri Jenoside, mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge burambye mu Banyarwanda ndetse no gukomeza intego ikubiye muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro yemereye abo basenateri ko akarere kadashobora kurya inka ngo kananirwe umurizo wayo.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yemereye abo basenateri ko akarere kadashobora kurya inka ngo kananirwe umurizo wayo.

Bumwe mu buryo buzakoreshwa kugira ngo izi manza zirangizwe ngo ni uguhuriza hamwe abaturage mu tugari n’imidugudu bakagira uruhare mu kumvikanisha uwangirijwe umutungo n’uwawangije, hakabaho gusabana imbabazi ndetse hagashakwa uburyo kwishyura byakorwamo hakurikijwe ubwumvikane bwabo bombi ndetse n’ubushobozi bw’ugomba kwishyura.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kuba imanza zitararangira wenda birumvikana ariko se abo ubutabera bwasabye kwishyura bo baba barishyuye? gahunda ya Ndi umunyarwanda ni nziza ubwayo ariko kugirango ishinge imizi neza niko hakagombye kwishyurwa ibijyanye n’imitungo yabandi bangije noneho hagakurukiraho gusaba imbabazi kandi zivuye ku mutima.

theo yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

ariko nibyo cyane kuko hari abantu benshi bagitegereje ko babarangiriza imanza

seb yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka