Rusizi - Ikibazo cy’imitungo yasahuwe muri Jenoside gikomeje kugorana

Bamwe mubarokotse jenoside yakorewe abatutsi baravuga ko bagihangayikishijwe nabangije cyangwa abasahuye imitungo yabo muri jenoside yakorewe abatutsi badashaka kubishyura ndetse ntibanababwire impamvu zibibatera cyangwa ngo babasabe imbabazi.

Guverineri Munyantwari Alphonse asaba abayobozi b'inzego z'ibanze gukura iki kibazo
Guverineri Munyantwari Alphonse asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukura iki kibazo

Ingabire Joyeux uyobora umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, avuga ko bafite imanza zigera kuri 60 zirebwa n’abagera kuri 200 bose batarishyura imitungo basahuye, arasobanura uko iki kibazo gihagaze muri uyu murenge abereye umuyobozi.

Ati ”dufite imanza Gacaca 26 zitararangira ariko murizo 35 ziri munzira zo kurangira hari izindi ebyiri z’inkiko zisanzwe nazo zitararangira neza tukagira imanza zirindwi zaciwe n’urukiki rw’abunzi nazo zitararangira ariko turabizeza ko dukora iyo bwabaga kugirango izo manza zirangire.”

Ni ikibazo gikomeza kuba agatereranzamba mu turere dutandukanye kuko kuva inkiko za Gacaca zajyaho mu mwaka wa 2002 hashize imyaka irenga 15 zisojwe ariko hakaba hakiri imanza nyinshi zitararangizwa gushyirwa mu bikorwa.

Imbogamizi Nyamukuru ziza ku isonga zituma iki kibazo kitarangira, harimo ubukene bw’abasabwa kwishyura imitungo basahuye, amadosiye y’abishyuzwa adasobanutse neza, ndetse n’abatarigeze bagaruka mu gihugu kandi nta n’imitungo yabo izwi baba barasize ngo yifashishwe mu kwishyura.

Bamwe mubasabwa kwishyura bavuga ko batabona ibyo bishyura
Bamwe mubasabwa kwishyura bavuga ko batabona ibyo bishyura

Gusa ku kirebana n’ubukene cyo ntikivugwaho rumwe hagati y’abakabaye bishyurwa n’abagomba kubishyura.

Katabarwa Jean ati ”ndishyuzwa miriyoni n’ibihumbi Magana abiri ariko bigitangira naraje ndemera ndamfukama mbasaba imbabazi mbabwira ko ntayabona. ejo bundi abana baraterana batanga isambu nabahaye nishyura ibihumbi 400 ariko ntahandi nakura ayandi.”

Mariya nawe ati ”ndishyuzwa miriyoni arengaho sinzi umubare wayo natangiye kubasaba imbabazi kuva kera. nibangirire impuhwe nukuri bampe imbabazi uwashatse nabi nyine ntakundi byagenda aramutswa n’abakwe.”

Kuruhande rw’abagomba kwishyurwa bangirijwe imitungo ntibumva imbabazi aba babasaba kuko ngo basanga ari iza nyirarubeshwa kuko nta narimwe bari babasanga mu rugo bazanywe no gusaba imbabazi ngo bazihabwe cyangwa bazibime.

Mukankurunziza Anonciatha ati ”ntawe ushobora kuva iwe ngo aze akubwire mu by’ukuri ngo ibyo unsaba aho bigeze ntaho nabikura. Tubifata nk’aho batazi ko bakoze icyaha babona abayobozi nkamwe mwaje bakabereka ko bazi ko bakoze icyaha.

Ntabwo uziyunga n’umuntu udashobora kukwegera njyewe sinzava iwanjye ngo ngende ku muntu undimo ibihumbi 400 ngo mubwire ngo narinje kugushaka ngo nkubabarire.”

Munyantwari Alphonse Guverineri w’intara y’uburengerazuba we arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gushaka uko bahuza abafite ibibazo nk’ibi maze izi manza zikava munzira kuko zimaze igihe kinini zigarukwaho.

Ati” abafite kwishyura bafite ubushobozi n’ibishyure abatabufite nabwo bigaragare ariko twibirambika ni igikorwa tugomba gukura mu nzira kikarangira imyaka 25 ni myinshi cyane nahandi hose mu ntara turaza kubigenza gutyo bya by’ibyiciro mwashyizemo bake badashobora kwishyura mubahuze basabe imbabazi niba ari abababarirwa bababarirwe.”

Inkiko gacaca mu Rwanda zashimiwe cyane umusanzu zatanze ku ubutabera bwunga abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muw’1994 hafi miliyoni 2 mu gihe gito; twagerageje gushaka imibere y’abasabwa kwishyura imitungo basahuye cyangwa bangije yo mu karere ka Rusizi ntiyaboneka icyakora umwaka ushize bose bageraga kuri 900.
Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka