Rusizi: Barifuza ko kuri iyi nshuro nta ngengabitekerezo ya Jenoside yahaboneka

Mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu turere tumwe na tumwe usanga hari abantu bagaragaza ingengabitekerezo mu buryo butandukanye.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko bari mu biganiro n'abaturage bigamije gukumira burundu ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko bari mu biganiro n’abaturage bigamije gukumira burundu ingengabitekerezo ya Jenoside

Hari abafatwa bagahanwa ariko hari n’ababikora rwihishwa ku buryo kubatahura bitoroha. Mu rwego rwo gukumira iyo ngengabitekerezo ya Jenoside, Akarere ka Rusizi kavuga ko kagiye gukora ubukangurambaga, aho abayobozi bagiye gutangira kuganiriza abaturage mu byiciro bitandukanye mbere yo gutangira kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko ubutumwa barimo guha abaturage muri iyi minsi nibabwumva neza, ahamya adashidikanya ko bashobora kurangiza iminsi 100 yo kwibuka nta ngengabitekerezo ya Jenoside igaragaye mu karere.

Ati “Gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside ikunze kugaragara ku batarahigwaga, icya mbere ni ukubategura mu mitima yabo, bakigishwa bihagije kugeza aho bumva ko twese turi Abanyarwanda basangiye gupfa no gukira. Icyo gihe nibagera kuri urwo rwego bazumva ko na bo bagomba kwifatanya n’abababaye kandi bumve ko babafata mu mugongo aho kumva ko bakongera kubakomeretsa.”

Abayobozi batandukanye bahuriye mu nama itegura kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi batandukanye bahuriye mu nama itegura kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Bamwe mu bahagarariye inzego zitandukanye bavuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga zidasanzwe mu myiteguro yo kwibuka, kugira ngo ibyifuzwa bizagerweho. Banenga n’abanga kwitabira ibiganiro bakifungirana mu ngo zabo, kimwe n’abanga gutanga ubuhamya bw’ibyo babonye mu gihe cya Jenoside.

Ni byo uwitwa Mugabo Dani asobanura ati “Ubushize ahantu nakoreraga hari abantu bakuru b’abasaza bahagurutsaga bakabasaba gutanga ubuhamya bw’ibyo bibuka babonye byabereye aho batuye muri Jenoside, ugasanga nta butumwa na buto yaha abantu, ahubwo bamwe bakavuga ko babyibagiwe, ugasanga nk’urubyiruko biduca intege kubera ko batadusangiza ku mateka ya Jenoside babonye. Ibi na byo tubifata nko gupfobya Jenoside.”

Kayigire Vincent, umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kamembe we yagize ati “Hano muri Kamembe imyaka tuhamaze si mike ariko ikintu kijyanye n’ubwitabire kiragorana, abantu bava gucuruza aho kugira ngo bajye mu biganiro bakajya mu ngo bakikingirana mu bipangu kandi bigakorwa n’abantu bakagombye kuba ari bo batanga urugero rwiza abandi bakabareberaho.”
Mu Karere ka Rusizi, muri 2018 hagaragaye ingero z’ingengabitekerezo enye, mu gihe muri 2017 hari habonetse 10. Ibi bigaragaza ko ingengabitekerezo igenda igabanuka, intego ikaba ari uko kuri iyi nshuro hatagaragara ingengabitekerezo n’imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka