Muri ibyo biganiro byabaye tariki 08/01/2014, aba bagororwa babwiwe ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yaje ari igisubizo cyo kugabanya ubukana bw’ibikomere bya Jenoside, kandi ko nabo ingaruka zayo zabagezeho akaba ari yo mpamvu Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iri gushakisha uburyo bwose bwo kongera kunga Abanyarwanda bakongera kubana mu mahoro.

Nyuma y’ibiganiro byinshi kuri “Ndi Umunyarwanda” abagororwa 168 basabye imbabazi abo bahemukiye bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke. Muri abo basabye imbabazi harimo Nduhiyubusa Isidori ukomoka mu murenge wa Bugarama wasabye imbabazi Mukamugema Agnes kuba yaramwiciye umugabo.
Mu basabye imbabazi kandi harimo umugore witwa Mukantwari Esperance hamwe na bagenzi be basabye imbabazi abacika cumu ku kuba bari bashinzwe gutoragura amabuye yo kwicisha Abatutsi bayashyira Interahamwe.

Abarokotse Jenoside barimo Mukamugema Agnes bahaye imbabazi aba bagororwa biyemereye icyaha bakoze babigaragarisha igikorwa cy’urukundo bahoberana ndetse babasaba kutazongera kwitinya bikanga ubusa kuko bahawe imbabazi zivuye ku mitima.
Abagororwa bashimye byimazeyo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuko ngo yongeye kubarema agatima bitewe nuko ngo bamwe muribo bari baramaze kwiheba; ni muri urwo rwego abamaze kubohoka basabye bagenzi babo kuva mu byo barimo bakabohoka kugirango nabo bahabwe imbabazi.

Aba bagororwa bashimye kandi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yongeye kubatekerezaho ikabaha imbabazi ku byaha by’indenga kamera bari bakoze none ubu bakaba barimo kwiyumvamo Ubunyarwanda.
Gereza ya Cyangugu ifite abagororwa ibihumbi 2860, muri bo abafungiye icyaha cya Jenoside bagera ku 1730.

Aba bagororwa basabwe gukunda igihugu cyane ko ngo bafite n’impamvu yo kugikunda kuko ubundi umuntu wishe abandi yitwa igicibwa ariko bo bashyizwe aho bagomba kugororwa, ubu bakaba bari guhabwa imbabazi ku byaha ndenga kamere bakoze.


Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
birigaragaza neza ko iyi gahundayaje icyenewe cyane nukuri ni umuti uri komora ibikomere byabenshi mubanyarwanda, ndi umunyarwanda usharira ariko ukavura vuba , kuwemeye kuyunywa ni umuti mwizxa cyane, vive kagame ukomeje kugaragaza ko uzi icyo abanyarwanda bashaka.
aba nabo uruhare rwabo rurakenewe muri gahunda ya ndi umunyarwanda kandi nibo umugihe bashobora gutera intambwe byafasha abantu benshi cyane