Rulindo: Umuyobozi w’ikigo n’umwarimukazi barakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kanyoni mu Karere ka Rulindo n’umwarimukazi kuri icyo kigo bakurikiranyweho icyaha cyerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu makuru Nuwayo Jean Denys, umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Rulindo, yatangarije Kigali Today, yavuze ko abo bombi bakekwaho icyaha cyo gutoteza undi mwarimukazi bakorana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo muyobozi w’ikigo n’umurezi batawe muri yombi ku cyumweru tariki 24 Werurwe 2019.

Nuwayo avuga ko uwo mwarimukazi uvuga ko yatotejwe yatanze amakuru ku wa kane w’icyumweru gishize, asobanura ko uwo muyobozi w’ishuri n’umwarimukazi bakorana bajya bamuhohotera bamubwira amagambo amukomeretsa.

Yagize ati “Yatanze ikirego nyuma y’uko umuyobozi w’ikigo n’undi mwarimukazi bahora bamuhohotera bamubwira ko ngo Jenoside yamugizeho ingaruka nziza kuko yabashije kwiga. Iyo itaba ashobora kuba atarize. Ni iyo message yanyoherereje muri telefoni.″

Uwo muyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Rulindo avuga ko icyaha nk’icyo kitari gisanzwe. Ibyo kandi ngo ntibyaherukaga mu mashuri yo mu karere ka Rulindo, by’umwihariko ku barezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nanjye nacitse ku icumu.Ndakeka ko uwo Mwarimu atabivuze kubera genocide ideology.Twavuga wenda ko atitondeye amagambo ye.Hari ibintu ushobora kuvuga uhubutse.Ndakeka ko yashakaga kumubwira ko Genocide yatumye yiga.Wenda nibyo kubera ko iwabo bali bakennye cyane.Tujye tuba abakristu,dushishoze,aho gushaka kwihimura.Yesu niwe wadusabye "gukunda abanzi bacu" muli Matayo 5:44.

furaha yanditse ku itariki ya: 27-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka