Ruhango: Umwarimu afunzwe akekwaho icyaha cyo guhakana Jenoside

Umwarimu wigisha kuri Groupe Scolaire Byimana byemejwe n’urukiko rw’ibanze rwa Ruhango ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera gukekwaho icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije mu biganiro yakoreye kuri YouTube.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mwarimu budatangaza amazina, ikiganiro yagikoze muri uyu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa Mata kuri television ikorera kuri YouTube yitwa UMURABYO TV.

Ubushinjacyaha bugira buti "Avuga ko Leta y’u Rwanda yibuka Abatutsi bazize Jenoside ntiyibuke Abahutu kandi na bo barapfuye ari benshi ndetse abandi ikaba yarabahejeje ishyanga bateshwa ibyabo."

Ubushinjacyaha bukaba butangaza ko uyu mwarimu hari igitabo yanditse harimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mwarimu ukurikiranywe n’ubutabera acyekwaho guhakana Jenoside abikoreye ku rubuga rwa YouTube, akurikiye Idamange na we ukurikiranyweho ibyaha birimo ibyerekeranye no gupfobya Jenoside abikoreye kuri YouTube.

Uwo mwarimu uregwa aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranyweho, yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu inganana miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, giteganywa mu ngingo ya 5 y’itegeko n°59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gushira impumu no guhaga ubu ararenzwe yigize umuvugizi wa bene wabo ntawamubujije kubibuka,ntanuwabahejeje hanze keretse udashaka gutaha kuko ninabo bijyanye.abadataha bafite impamvu zabo kandi we sinzi niba avugira hanze!!ahubwo njye mbona ali uburyo yakoresheje,ngo yibonere,akaruhuko kimyaka 7 ngo abone uko yibuka a bahutu bapfuye yaburiye umwanya kubera akazi

lg yanditse ku itariki ya: 8-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka