Rubavu: Abangije imitungo muri Jenoside baributswa kwishyura

Abangije imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baributswa kuyishyura mu cyumweru cyahariwe kurangiza imanza za Gacaca zirebana n’imitungo yangijwe mu gihe bamwe bavuga ko nta bwishyu.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage avuga ko hari abafite imitungo badashaka kwishyura
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko hari abafite imitungo badashaka kwishyura

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, avuga ko hagiye kwifashishwa inteko z’abaturage kugira ngo hamenyekane amakuru ku mitungo y’abangije iby’abandi yifashishwe mu kwishyura.

Ibi akaba abishingira ko hari abafite imitungo badashaka kwishyura bakavuga ko badafite ubushobozi bwo kwishyura.

Yagize ati “Ni byo koko hari abo bigaragara ko usanga uyu munsi nta mitungo bafite, ariko hakaba n’abandi bigaragagara ko yagiye igurishwa mbere yuko igihe cyo kwishyura kigera, hari abandi ubona ko habayemo no gushaka guhisha imitungo, ubu bikaba bigoranye , kubera ko babandi bahishe imitungo baba bafite ibyangombwa byabo by’ubutaka. Inteko z’abaturage zizadufasha kumenya ayo makuru yose tumenye uburyo tubikurikirana.”

Uwampayizina asaba abaturage gukemura mu mahoro ibibazo bafitanye, ashimangira ko gusaba imbabazi uwo wakoreye icyaha ufite icyo usabiraho, ari umuti wo gukemura iki kibazo no kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Mutayomba Naphtal umwe mu bangirijwe imitungo mu Murenge wa Rugerero avuga ko hari abangije iyo mitungo batsinzwe muri gacaca badafite ubushake bwo kwishyura.

Mu Karere ka Rubavu habarurwa imanza 88 z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi zitararangizwa. Serugo Michel uhagarariye urwego rwa MAJ mu Karere ka Rubavu avuga ko izo manza zitarangizwa ziganjemo izijyanye no gusahura imitungo, ndetse ko hari icyizere gike ko zishobora kuzarangira.

Avuga ko zimwe mu mbogamizi zirimo kuba bamwe mu bangije imitungo y’abacitse ku icumu mu gihe cya Jenoside baburiwe irengero kandi nta mitungo basize, kuba hari abangije imitungo batishoboye badafite ubwishyu, no kuba abayobozi b’inzego z’ibanze batagira ubushake mu kwishyuza.

Ati “Nkubu dutangiye icyumweru cyo kurangiza imanza za gacaca, hari imanza eshanu zirimo kurangizwa ku bushake, aho abangije imitungo bahura n’abo bangirije bakaborohereza kwishyura. Ariko ubuyobozi iyo bucecetse n’abishyura na bo baterera iyo ugasanga imanza ntizirangira.”

Serugo avuga ko kandi abarokotse Jenoside bagira ubushake bwo kubabarira ababasabye imbabazi ariko abangije imitungo bakaba ari bo badatera intambwe mu gusaba imbabazi, kandi byihutisha ubumwe n’ubwiyunge.

Mu Karere ka Rubavu ni ho hatangijwe umuryango witwa ‘Inyenyeri’ wafashije guhuza abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare bagasaba imbabazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka