RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Munyenyezi

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Munyenyezi Beatrice ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.

Munyenyezi ubwo yari agejejwe mu Rwanda
Munyenyezi ubwo yari agejejwe mu Rwanda

Ibyo byaha ashinjwa byakorewe mu cyahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 15 Mata 2021 nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’urukiko kubera kubeshya igihe yakaga Ubwenegihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka