Phénéas Munyarugarama washakishwaga n’ubutabera byemejwe ko yapfuye

Ibiro by’umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) byemeje urupfu rwa Phénéas Munyarugarama, umwe mu bahunze ubutabera bari barashyiriweho impapuro z’ibirego n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’u Rwanda (ICTR) akaba n’umuntu uzwi cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Phénéas Munyarugarama
Phénéas Munyarugarama

Hamwe no kwemeza urupfu rwa Protais Mpiranya ku wa kane ushize, abantu bane batorotse ubutabera ubu nibo bagishakishwa n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT): Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Charles Ryandikayo na Aloys Ndimbati.

Ku byerekeye iri tangazo ry’uyu munsi, Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT Serge Brammertz yagize ati;

Iki gisubizo ni iyindi ntambwe y’ingenzi mubikorwa byacu byo guharanira ubutabera ku bahohotewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kurangiza manda yacu.

Ku bahohotewe n’abacitse ku icumu rya Munyarugarama mu karere ka Bugesera, turizera ko iki gisubizo hari iherezo gitanga.

Ndashaka kandi gushimira abafatanyabikorwa bacu, harimo inzego zitandukanye z’Ububiligi n’u Rwanda, ubufasha bwabo bwagize uruhare runini muri iri perereza.

Mu gihe imanza enye z’abatorotse ubutabera zarangijwe mu myaka ibiri ishize, Ibiro byanjye ubu byibanze cyane kubashakishwa bane ba nyuma basigaye batarafatwa. Uwa mbere muri abo ni Fulgence Kayishema, dufitiye amakuru ko yaba ari muri Afurika y’Epfo.

Iki gisubizo kandi kirahamya uburyo Umuryango w’Abibumbye ukomeje kudacogora mu guhana abakora ibyaha bikomeye cyane.

Munyarugarama wari Lt Colonel mu ngabo z’uRwanda (FAR), yakorewe impapuro z’ibirego bwa mbere n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashiriweho u Rwanda ICTR muri 2002 kubera ibyaha yakoze nk’umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Gako mu karere ka Bugesera, muri Perefegitura ya Kigali-Ngali muri 1994. Yashinjwaga na ICTR ibyaha umunani birimo itsembabwoko, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Munyarugarama ngo yaba ari we nyirabayazana w’ubwicanyi bwibasiye imbaga, ibitero, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abaturage b’Abatutsi ahantu hatandukanye mu karere ka Bugesera, harimo n’ibitero byibasiye impunzi z’Abatutsi kuri kiliziya Gatolika ya Ntarama n’iya Nyamata.

Muri Kamena 1994, Munyarugarama n’umuryango we bahunze u Rwanda berekeza Zayire, bidatinze yinjira mu ngabo zahoze ari FAR zishyiraga hamwe muri icyo gihugu kugira ngo zikomeze kurwanya guverinoma y’u Rwanda na nyuma ya Jenoside. Uruhare rwe rugaragara mu kwinjiza no guhugura ingabo zahoze muri FAR, byanashimangiwe no kuba yarabaye “Komiseri w’ingabo” w’umutwe wabaharanira kubohora u Rwanda (People in Action for the Liberation of Rwanda -PALIR), wabanjirije umutwe wa FDLR, ari wo waje kuba ihuriro ry’abahoze muri FAR n’indi mitwe igizwe n’impunzi z’Abahutu.

Nyuma y’iperereza ryimbitse kandi rigoye, ibiro by’umushinjacyaha wa IRMCT byashoboye kwemeza ko Munyarugarama yapfuye azize urupfu rusanzwe kw’itariki cyangwa hafi y’itariki ya 28 Gashyantare 2002 i Kankwala, mu ntara y’iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), ari naho yashyinguwe.

Ni itangazo rigenewe Abanyamakuru dukesha IRMCT

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka