Pasiteri Uwinkindi yitabye urukiko bwa mbere

Kuva yagezwa mu Rwanda, Pasteur Uwinkindi Jean yitabye bwa mbere urukiko tariki 26/04/2012 asomerwa urutonde rw’ibyaha akurikiranyweho aribyo Jenoside n’itsembatsemba nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.

Pasteur Jean Uwinkindi wagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu masaha ya mu gitondo, yahise atangaza ko atiteguye kuburana ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo kubera ko ngo yari atarabona umwunganira ndetse asaba amezi ane yo kwitegura kugira ngo abe yatangira kuburana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iki gihe ari kirekire cyane kuko urubanza rutaragera mu iburanisha nyirizina.

Uwinkindi yabwiye urukiko ko adafite umwunganira mu mategeko nubwo yari kumwe n’umunyamategeko Gatera Gashabana. Uwinkindi yavuze ko yabonye Gashabana muri icyo gitondo kandi ngo ntarizera ko ari we uzakomeza kumwunganira.

Maitre Gashabana nawe yatangarije urukiko ko yabonye ibaruwa imubwira kuza mu rukiko muri icyo gitondo; nk’uko BBC yabitangaje.

Uru rubanza rwari rwitabiriwe n’abanyamakuru ndetse n’indorerezi nyinshi zirimo iz’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) bivugwa ko zizakurikirira hafi igihe cyose uru rubanza ruzamara.

Pasteur Uwinkindi wavukiye mu Rutsiro mu cyahoze ari Prefecture ya Kibuye, aregwa ibyaha bya Jenoside bivugwa ko yakoreye mu karere ka Bugesera aho yari umushumba mu itorero ry’Abapentikoti.

Uwinkindi ufite imyaka 61 y’amavuko yafatiwe mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2010, ahita yoherezwa muri gereza y’urukiko rwa Arusha rwamushakishaga kuva mu mwaka wa 2001.

Ukoherezwa kwe mu Rwanda kwakurikiye intambara ndende yo mu rwego rw’amategeko, uregwa avuga ko atabona ubutabera bukwiye aramutse yoherejwe kuburanira mu Rwanda.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka