Pasiteri Uwinkindi arahabwa umwanzuro ku bujurire yatanze ku gihano cyo gufungwa burundu yakatiwe

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukuboza 2020, Pasiteri Jean Uwinkindi ari mu rukiko rw’ubujurire, aho ategereje ko urukiko rumusomera umwanzuro ku bujurire yatanze ku gihano cyo gufungwa burundu yakatiwe tariki 30 Ukuboza 2015 kubera ibyaha bya Jenoside aregwa.

Jean Uwinkindi
Jean Uwinkindi

Uwinkindi yahoze ari umushumba mu itorero rya ADEPR mu cyahoze ari Komini Kanzenze mu yahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngari ubu ni mu Karere ka Bugesera.

Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo kuyobora ibitero simusiga byahitanye Abatutsi benshi ndetse no kujya kuri bariyeri zabaga zigamije kurobanura Abatutsi bari bwicwe, ibyaha yahamijwe ko yabikoranye ubugome ndengakamere.

Yitabiriye kandi inama nyinshi zanogerezwagamo imigambi yo kurimbura Abatutsi, bigize icyaha cyo kurimbura nk’icyaha cya Jenoside.

Akimara gusomerwa igihano yahawe, Uwinkindi yahise avuga ko akijuririye imbere y’urukiko rw’ubujurire.

Uwinkindi yafatiwe i Mbarara muri Uganda tariki 30 Kamena 2010, ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ubwo yari yiyoberanyije amazina.

Yaje gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, nyuma rumwohereza mu Rwanda tariki 19 Mata 2012 ubwo rwendaga gusoza imirimo yarwo.

Gusoma umwanzuro w’urukiko kuri ubwo bujurire bwa Uwinkindi biraba hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Uwinkindi aherereye muri gereza ya Mageragere aho afungiwe kandi ni na ho ari bukurikirire umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire.

Urukiko ruherereye ku Kimihurura, mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Urukiko rw’Ubujurire byarangiye na rwo rwemeje ko Uwinkindi akomeza gufungwa burundu. Kanda HANO usome inkuru irambuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Noheli yatangiye kwizihizwa le 25/12/336.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Igitangaje nuko n’amadini menshi atemera YEZU nayo yizihiza Noheli mu rwego rwo "kwishimisha" no “Gucuruza”.Urugero ni amadini y’aba Hindous,Abaslamu,aba Bouddhists,aba Shintos,Animists,etc...Muli China batemera Imana,bizihiza Noheli kuturusha.NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda kurusha indi minsi,bakarwana,bakicana,bagasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Ikindi kandi,abakuru b’amadini ya Gikristu bazi neza ko Yezu atavutse le 25 December.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Amadini “yahimbye” ko Yezu yavutse le 25 December,kugirango “akurure” abo bapagani b’I Roma bitwe abakristu.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.

bagambiki yanditse ku itariki ya: 25-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka