Pasiteri Uwinkindi agomba koherezwa mu Rwanda bitarenze uyu munsi

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasyiriweho u Rwanda (ICTR) rwafashe icyemezo ko Pasiteri Uwinkindi Jean Bosco, umwe mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu ufungiye Arusha, yoherezwa mu Rwanda bitarenze none tariki 23/01/2012 kugira ngo aburane ibyaha aregwa.

Hirondelle News Agency yatangaje ko umuntu wo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasyiriweho u Rwanda (ICTR) ukurikiranira hafi dosiye ya Uwinkindi yatangaje ko uyu munsi hafashwe icyemezo mu ibanga cyo kohereza Uwinkindi mu Rwanda bitarenze uyu munsi tariki 23/01/2012.

Kuwa gatanu tariki 20/01/2012, perezida w’urukiko yari yategetse ko Uwinkindi yoherezwa mu Rwanda bitarenze iminsi 30 uvuye ku munsi urugereko rwa mbere rw’iremezo rw’urukiko rwa ICTR ruzemerera icyo cyemezo.

Nk’uko byari byemejwe tariki 28 nyakanga bigatsindagirwa tariki 16 ukuboza 2011, ICTR yemeje ku buryo budasubizwaho ko Pasiteri Uwinkindi agomba gusubizwa mu Rwanda akaburanira imbere y’ubutabera bw’igihugu cye kubera ko nabwo bwujuje ibisabwa.

Nubwo iki cyemezo cyakomeje gukomwa mu nkokora inshuro zitari nke ubu noneho cyaba kigiye gushyirwa mu bikorwa kuko uyu munsi ari wo ntarengwa nk’uko byari byasabwe na Perezida w’urukiko rw’Arusha.

Nubwo bamwe badatinya kuvuga ko bitari bikwiye ko uyu mugabo yoherezwa mu Rwanda, umushinjacyaha w’u Rwanda mu rukiko mpanabyaha we avuga ko ibisabwa byose byuzuye ndetse n’ubucamanza bwari bwabanje kubigenzura mbere y’uko bafata iki cyemezo. Yongeraho ko gereza zo mu Rwanda zujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga bityo akaba abona nta mpamvu yo kutohereza Uwinkindi mu gihugu cye ngo yisobanure ku byo ashinjwa.

Ubwo u Rwanda rwashyikirizwaga idosiye ya Uwinkindi, umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Ngoga Martin, nawe yari yijeje ubutabera bw’Arusha ko Uwinkindi azafatwa mu buryo buri ku rwego mpuzamahanga kandi ko atazavutswa uburenganzira bwe azaburana hakurikijwe ubutabera.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka