Pasiteri Uwinkindi afite ikibazo cyo kwishyura amafaranga akenewe mu rubanza

Raporo yashyizwe ahagaragara n’umwe mu bakozi b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ukurikirana urubanza rwa Pasiteri Uwinkindi igaragaza ko afite ikibazo cyo kwishyura abakozi bashobora gukora iperereza ku batangabuhamya akeneye mu rubanza.

Uyu mukozi yemeza ko uretse amafaranga yo kwishyura umwunganira Me. Gatera Gashabana, Uwinkindi ntabwo ashobora kubona andi mafaranga yo kwishyura ibijyanye n’abatangabuhamya aho bagomba kubashakisha, bagahura nabo ndetse bakumva n’ibyo bazavuga mu rukiko mbere y’uko urubanza ruba.

Ngo Me. Gashabana yagejeje icyo kibazo cy’amikoro ku bayobozi batandukanye kugira ngo hatangwe amafaranga y’amezi atanu ajyanye n’iperereza ku batangabuhamya ariko kugeza ubu ntikirabonerwa igisubizo; nk’uko ibiro ntaramakuru bya Hirondelle bibitangaza.

Pasiteri Uwinkindi yoherejwe na ICTR kuburanira mu Rwanda tariki 19/04/2012 nyuma y’intarambara y’inkundura yarwanye kugira ngo atoherezwa mu Rwanda.

Pasiteri Uwinkindi ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930 akurikiranweho ibyaha bya Jenoside n’ibya byo gutsemba Abatutsi. Uyu mugabo w’imyaka 62 avuka mu cyahoze ari komini Rutsiro Perefegitura ya Kibuye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka