Onesphore Rwabukombe wayoboye Komini Muvumba yakatiwe imyaka 14 y’igifungo

Onesphore Rwabukombe w’imyaka 57 wayoboraga Komini ya Muvumba mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba mu gihe cya Jenoside yakatiwe n’Urukiko rwa Frankfurt mu Budage igihano cy’imyaka 14 y’igifungo.

Rwabukombe yashinjwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho ngo yashishikarije abaturage bo muri Komini Muvumba kwica Abatutsi no mu turere byahanaga imbibi nka Murambi, ku Kiliziya ya Kiziguro n’iya Kabarondo zaguyeho abantu babarirwa mu bihumbi.

Ubushinjacyaha byamushinjaga kandi ubwicanyi bwakorewe ku Kiliziya ya Kibungo tariki 15/04/1994 bwaguyemo inzirakarengane z’Abatutsi nyinshi. Urubanza aregwamo rwangiye kumvwa mu cyumweru gishize tariki 11/02/2014.

Nyuma yo gusuzuma ibyo byaha, kuri uyu wa Kabiri tariki 18/02/2014, Urukiko rwa Frankfurt mu Bugade rwasanze ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kurimbura Abatutsi 1200 bari bahungiye Kiliziya ya Kiziguro rumukatira imyaka 14 y’igifungo.

Onesphore Rwabukombe ari mu rukiko.
Onesphore Rwabukombe ari mu rukiko.

Rwabukombe yageze mu Budage muri 2002 ahawe ubuhungiro, nyuma y’imyaka itandatu (2008) Polisi Mpuzamahanga, Interpol itanga impapuro zimuta muri yombi. Muri Werurwe 2008, yarafashwe ariko aza kurekurwa.

Uyu mugabo yongeye gutabwa muri yombi tariki 22/12/2008 nyuma y’igihe gito na bwo arongera ararekurwa kubera ibimenyetso bimushinja byari bikiri bike. Tariki 26/07/2010, yatawe muri yombi ku nshuro ya gatatu, urubanza rwe rutangira muri 2011.

Onesphore Rwabukombe yavutse tariki 01/01/1957 ahitwa Kiyombe mu cyahoze ari Byumba ubu ni mu Ntara y’Iburasizuba, Akarere ka Nyagatare.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka