Nzabonimana na Capitaine Nizeyimana bazasomerwa mu mpera z’ukwezi kwa gatatu

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ruzasoma za Callixte Nzabonimana na Capitaine Ildephonse Nizeyimana, mu rugereko rwa mbere rw’iremezo mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Ibi byatangajwe na Perezida w’uru rukiko, Khalida Rachid Khan, mu mpera z’icyumweru gishize mu kiganiro n’abakozi b’urukiko.

Nzabonimana wahoze ari Minisitiri w’urubyiruko mu Rwanda akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, by’umwihariko ashinjwa kuba ku isonga ry’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Nyabikenke perefegitura ya Gitarama aho akomoka.

Capitaine Nizeyimana wahoze yungirije umukuru w’ishuri rya ba sous officiers ESO i Butare akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasira inyoko muntu n’iby’intambara. By’umwihariko ashinjwa kuba yarategetse abanyeshuri bigaga muri ESO kwica abatutsi mu mujyi wa Butare harimo n’umwamikazi Rosalie Gicanda.

Capitaine Ildephonse Nizeyimana na Callixte Nzabonimana
Capitaine Ildephonse Nizeyimana na Callixte Nzabonimana

Nzabonimana yafatiwe muri Tanzaniya muri Gashyantare 2008 urubanza rwe rutangira mu Gushyingo 2009, yasabiwe n’ubucamanza gufungwa burundu.
Nizeyimana yafatiwe i Kampala muri Uganda mu kwa cumi 2009 urubanza rwe rutangira mu kwa mbere 2011.

Ibiro ntaramakuru Hirondelle byatangaje ko Rachid Khan yavuze ko isomwa ry’urubanza rwa Ngirabatware wari ministre w’imigambi ya Leta ryo riteganyijwe mbere ya tariki 30/06/2012.

Emmnanuel N. Hitimana na Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka