Nyaruguru: Mu rubanza rwa Ntaganzwa habonetse abandi batangabuhamya batandatu

Urukiko rukuru, Urugereko rwa Nyanza, ishami rishinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga, kuri uyu wa gatanu 5 Nyakanga 2019, rwari ahitwa mu Ryabidandi, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Nyagisozi, aho rwaburanishije mu ruhame Ntaganzwa Ladislas wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Nyakizu.

Ntaganzwa Ladislas (hagati), n'abamwunganira mu mategeko
Ntaganzwa Ladislas (hagati), n’abamwunganira mu mategeko

Ntaganzwa akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Mbere yo kuba Burugumesitiri, Ntaganzwa yari umuganga mu kigonderabuzima cya Cyahinda.

Muri uru rubanza byari biteganyijwe ko hari bwumvwe abatangabuhamya batatu ariko habonetse n’abandi batandatu bifuje kugaragaza uruhare Ntaganzwa yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bagiye bavuga ko yari kumwe n’abajandarume bafite imbunda ndetse agatanga amabwiriza yo kurasa imbaga yari yahungiye ku kibuga cya TTC Cyahinda, kandi ko abageragezaga guhunga basangaga batangatanzwe n’abandi bafite amacumu, ubuhiri, imihoro n’ibindi.

Imodoka ya komine ngo ni na yo yajyanye abagiye kwica Abatutsi ku Kanyaru.

Abatangabuhamya batatu bari bateganyijwe babajijwe n’uruhande rw’ubushinjacyaha ndetse n’urw’ababuranira Ntaganzwa, ariko batandatu biyongereyeho bo babajijwe n’ubushinjacyaha gusa.

Abaturage baje gukurikirana urubanza rwa Ntaganzwa
Abaturage baje gukurikirana urubanza rwa Ntaganzwa

Ladislas Ntaganzwa yatawe muri yombi ku wa 7 Ukuboza 2015 muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC), ahitwa i Nyanzale mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba, aza koherezwa mu Rwanda tariki ya 20 Werurwe 2016.

Yagejejwe i Kigali n’abakozi b’Urukiko Mpuzamahanga ruburanisha ibyaha byasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rwarangije imirimo yarwo (International Residual Mechanism for Criminal Tribunal (IRMCT) na rwo ruri i Arusha muri Tanzaniya.

Mu bihe bitandukanye, abatuye mu karere ka Nyaruguru by’umwihariko abarokotse Jenoside bo mu cyahoze ari Komini Nyakizu bakomeje gusaba ko igihe Ntaganzwa azaba atangiye kuburana ku byaha ashinjwa, yazajya kuburanira aho yayoboraga.

Urubanza rwasubitswe, ruzasubukurwa ku itariki ya 22 Nyakanga 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka