Nyaruguru: Abarokotse Jenoside bakiriye bate igihano cyahawe Ladislas Ntaganzwa?

Nyuma y’uko Ladislas Ntaganzwa wari Burugumesitiri wa Komine Nyakizu yaburanishijwe agakatirwa igifungo cya burundu ku bw’ibyaha bya Jenoside, abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko bishimiye kuba barahawe ubutabera.

Ladislas Ntaganzwa yakatiwe gufungwa burundu
Ladislas Ntaganzwa yakatiwe gufungwa burundu

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Bertin Muhizi, agira ati “Turabanza gushima ubutabera bw’u Rwanda kubera ko uriya mugabo yagize uruhare mu kwica Abatutsi babarirwa mu bihumbi 30 bari bahungiye muri kiliziya ya Cyahinda. Yahamwe n’ibyaha, arakatirwa. Ni ikigaragaza ko ubutabera bw’u Rwanda bwaduhaye ubutabera nyabwo.”

Michel Nsengiyumva, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Cyahinda (hamwe mu hari hagize Komini Nyakizu), avuga ko no gufatwa ngo aburanishwe na byo byabashimishije.

Ati “Twabanje kwishima agifatwa kuko yari amaze igihe kirekire ashakishwa kandi ari mu bari ku isonga mu kwica Abatutsi i Nyakizu. Kuba noneho yanakatiwe byadushimishije kurusha.”

Ku rundi ruhande ariko, ngo kuba atarakatiwe burundu y’umwihariko nk’uko byari byagenze muri Gacaca, ngo bituma yumva igihano yahawe kidahagije.

Ati “Mu gihe cya Gacaca yari yakatiwe burundu y’umwihariko n’Inkiko Gacaca z’imirenge ine yose. Keretse niba igihano cya burundu y’umwihariko cyaravanyweho, ariko cyari cyahuriweho n’inkiko enye kubera uburemere bw’ibyaha yakoze.”

Nsengiyumva anavuga ko atemeranya no kuba Ntaganzwa yarahanaguweho icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, kuko ngo ari we wategetse ko Abatutsi babarirwa mu bihumbi 30 bari bahungiye mu kiliziya i Cyahinda bicwa.

Bernard Kabahuza wari wahungiye i Cyahinda akaza kurokoka, na we avuga ko Ntaganzwa ari we watanze itegeko ryo kwica abari bahungiye i Cyahinda, kandi ngo ni na we wazanye abajandarume babimburiye abicanyi, babarasa.

Ati “Icyo gihe nari mfite imyaka 11, ariko ibyabaye ndabyibuka. Icyo gihe hari abari baturutse muri komine Mubuga, afata megaphone arabahamagaza ngo nibatahe, kandi ngo nibamara iminota itanu bataragenda baramubona. Iminota itanu ntiyashize, bahise batangira kurasa.”

Ladislas Ntaganzwa yari Burugumesitiri wa Komine Nyakizu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ashyikirizwa ubutabera yaregwaga ibyaha bitanu birimo icya Jenoside, icyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, icyo kurimbura imbaga, icyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.

Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka rw’i Nyanza, kuwa kane tariki ya 28 Gicurasi 2020 rwamuhamije ibi byaha byose, ariko rumuhanagurahpo icyo gushishikariza abantu gukora Jenoside.

Nubwo abarokotse Jenoside b’ahahoze ari muri Komini Nyakizu bavuga ko igihano cya burundu y’umwihariko ari cyo cyari kimukwiye ku bw’uburemere bw’ibyaha yakoze, icyo gihano cyakuwe mu bihano byemewe mu Rwanda, mu itegeko ryasohotse mu mwaka wa 2018.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka