Nyanza: Abatangabuhamya bashinje Biguma gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi

Mu batangabuhamya bumviswe kuwa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, mu rubanza ruregwamo uwari Umujandarume Hategekimana Philippe wamenyekanye nka Biguma, abenshi mu batangabuhamya bagaragaje uruhare rutaziguye rwa Biguma mu batutsi biciwe kuri za Bariyeri, kwitabira inama zishishikariza abahutu kwica abatutsi n’ibindi.

Umutangabuhamya wumviswe mu gitondo, hifashishijwe amashusho (Video) aho yarari mu Rwanda, Nizeyimana Lameck, ni umufundi akaba n’umuhinzi, avuga ko yari asanzwe azi Biguma ndetse ko nta sano bagirana.

Yavuze ko ashinja Biguma kugira uruhare muri Jenoside. Ati:”Njyewe ndamushinja ibyaha yakoze muri jenocide yakorewe abatutsi 1994. Ikindi ndanamushinja uruhare rw’abajandarme yayoboraga bagize muri jenocide yakorewe abatutsi 1994”.

Nizeyimana avuga ko ubwo Jenoside yabaga yari afite imyaka 18 yigaga mu mahsuri yisumbuye, yari atuye muri Zone yo mu Rukari, Cellule Murambi Secteur Rwesero, Komine Nyabisindu muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza.

Uyu Nizeyimana wireze akenemera icyaha kuri ubu atuye mu murenge wa Rwabicuma, ubwo Perezida w’Urukiko yamubazaga niba mu gihe cya jenoside yarabaga mu mitwe ya Politike yasubije atya ati:”Yego muri jenocide nagiye mu mutwe w’abicanyi, urebye ni groupe y’ubwoko bw’abahutu nyine, bishyize hamwe mu guhiga no kwica abatutsi wagiraga Bariyeri mu Rukari, uyobowe na secretaire wa su Perefegitura witwaga Mugenzi jean Damascene”.

Nizeyimana yakomeje avuga ko yagiye yitabira inama za mitingi muri stade cyangwa mungo z’abantu, mbere ya Jenoside ariko byegereye n’ubundi igihe cya Jenoside.

Avuga ko iyo Abajandarme n’abayobozi babo badahaguruka ngo bashyigikire abahutu, abantu batari gupfa ari benshi. Ati:”Iyo nibutse uko byagenze,..... Abajandarme nibo badushishikarije kwica abatutsi, ninabo baduhaye urugero rwa mbere rwo kwica”.

Perezida w’urukiko yamusabye kurambura imvugo ye
Nizeyimana yahise atangira gusobanura igihe Jenoside yatangiriye ku Rwesero. Ati:”Jenocide iwacu yatangiye 22/4/1994, Matabaro pillis wayoboraga cellule Murambi yatubwiye kujya kuri barriere yo mu Rukari kandi twari dufite impiri,imihoro...”.

Mu ma saa tatu za mu gitondo, twabonye imodoka irimo capitain Birikunzira na Adjidant Biguma ariwe Hategekimana Philippe bafite abarinzi 2 inyuma.
Baratubwira ngo ikintu kibateranyirije aha murakizi? Tuti nti tukizi? Bati:”Ni ukwica abatutsi, mukarya inka zabo”.

Perezida yahise abaza Nizeyimana niba byarabatunguye maze avuga ko byabatunguye kuko batari babimenyereye.

Avuga ko Matabaro we yari yababwiye ko ufite irangamuntu y’abahutu agomba kuza kuri barriere
Akomeza agira ati:”Rero,kubera ko Jenocide mu Majyepfo itari yarabaye kubera ko Perefe atabishaka, nyuma yaho Sindikubwabo yaravuze ngo ba ntibindeba abo ndaje tubonane.
Avuga ko bahise bumva neza ubwo butumwa ko bagomba guhita batangira kwica abatutsi.

Ubwo Perezida yamusabaga gusobanura cyangwa se gutanga ishusho yahari iyo Bariyeri yagize ati:”Hari mu mahuriro y’imihanda uva mu Rukari undi uva Mwina, umuhanda uva Mushirarungu n’isoko rya Nyanza.Iruhande rw’iyo bariyeri hari inzu ya Mwitakuze Jean. Icyatumye bayishyira aho ngaho nuko Matabaro yavugaga ko aribyo byoroshye kubona abatutsi baca muri iyo mihanda”.
Yabwiye Perezida w’Urukiko ko kuri iyo bariyeri ariho yabonye Biguma n’abandi ati:”Yego niho nabonye Biguma na Birikunzira ariko nababonye n’ahandi henshi.Iyi niyo bariyeri nagiyeho kuva dutangiye kugeza inkotanyi zihageze”.

Perezida ati: Ese wigeze wumva barriere y’abarundi?
Nizeyimana: Si ukuyumva gusa ahubwo naranayibomye
Perezida:Nonese yari iya Gervais cyangwa ituye hafi ye?
Nizeyimana: Yego Gervais wari Konseye wacu
Perezida: Nonese kuki yitwaga barriere y’abarundi?
Nizeyimana: Hari inkambi yabo yarihirwaga na HCR
Perezida:Nonese wabonye hafi yaho abajandarme?
Nizeyimana: Sinababonye hafi yayo ahubwo nayibabonyeho, ahubwo mumbwire mbabwire uburyo namubonyemo,kuko nari umunyeshuri, nari mfite ikarita y’ishuri, rero nari nkeneye icyangombwa cyerekana ko ndi umuhutu kuko nta rangamuntu nagiraga.
Rero nabonye Biguma na Birikunzira bari kubwira abajandarme ngo barase abatutsi bari bahari.Rero babiciye mu murima wa avocet.
Nizeyimana wavuze ko atibuka neza amatariki ibyo byabereyeho kuko ubwicanyi bwakorwaga amanywa n’ijoro, yongeyeho ko Biguma yakundaga kugenda mu modoka itukura ya Staut.

Yahamije ko kuri iyo Bariyeri ariho yabonye Biguma ndetse akahabahera mabwiriza, babumvisha ko nta ngaruka bazagira mu kwica abatutsi no kurya inka zabo.

Nizeyimana avuga uko batangiye kwica
Perezida: Ese uwo munsi hiciwe abantu benshi?
Nizeyimana: Baduhaye urugero rwo kwica umututsi wa mbere, yari Ngabonziza.
Perezida: Umujandarume wamwishe uramuzi? Hoya sinzi amazina ariko nabibwiwe na Birikinzura na Adjidant Chef Biguma.
Gusa bamaze kurasa Ngabonziza, bahise batubwira ngo tumumaremo umwuka, bamwirundaho bamuhondagura ibibando n’amahiri twari dufite.

Umwe mu bo yakubise ubuhiri ku kibuno Abajandarume baravuga ngo suko bica inzoka, Bati:”Mukubita mu mutwe”nibwo twamuhondaguraga nyine amahiri n’ibibazo mu mutwe, ashiramo umwuka
Perezida:Ese hari abandi batutsi mwishe?
Nizeyimana:Twahise tugenda na Mugenzi jean Damascene., twica Nyirahwandari na murumuna we
Hashize iminsi nk’ibiri cyangwa ine bamaze kuduha rwa rugero, twagiye mu gitero kuri ADEPR, Eglise Pentecost.
Icyo gihe Biguma na Birikunzira babwiye Mugenzi kuza gufata essence yo gutwikira abatutsi n’amafirimbi yo guhamagara polisi igihe duhuye n’ibitero by’abatutsi.

Icyo gihe rero kuri Eglise twajyanye essence ngo dutwike urusengero, n’abatutsi twahasanze twabashyize mu yindi nzu ngo tubakwikiremo, dushyiraho ibishangari ngo tubatwike, ntibashya, tubakuramo, tubona ni benshi, hafi ibihumbi 15, tutabatema ngo bikunde, hanyuma umwe muri bagenzi bacu wari ufite ifirimbi witwaga Rukundo Fidele, yavugije ifirimbi nk’uko Biguma na Birikunzira bari bavuze.
Nibwo rero abajandarme bahise baza barimo Kaceri,
bari kumwe n’uwitwa Kirenge wo muri CDR, baratubwira ngo twegereyo, bahita babarasaho bose barabica, n’uko tubahamba muri Jaride ya Karoti zari aho.

Avuga izo modoka z’Abajandarume zabaga zitwaye Abatutsi ngo bicwe, ariko mbere yo kubica bakabanza kubacuza ibyo babaga bambaye, harimo amasaha meza, amafranga ndetse abakobwa beza barabasambanyaga mbere yo kubica.

Perezida: Hari abo wabonye basambanya?
Nizeyimana: Yego harimo umudamu wa Bagirishya Peti, Nimugiramata, uyu twari duturanye waru umukobwa wa Rwakazina.
Perezida: Ese aba bakobwa bafashwe ku ngufu bahitaga ababica?
Nizeyimana: Yego bahitaga babica kandi nti barobanuraga bicaga abo imodoka yazanaga bose ,uretse abo bakobwa beza babanzaga gusambanya.

Nizeyimana yavuze ko Biguma yamubonye kuva 1990 kuko yari umuyobozi wa Jandarumeri ku kigo bari begeranye ariko mu gihe cya Jenoside kuva tariki 23 Mata nabwo yamubonye cyane abereka uko bica Abatutsi kugeza bahunze tariki 30 Gicurasi.

Mu buhamya bwatanzwe kuwa 24 Gicurasi 2023, abatangabuhamya barimo uwafunzwe imyaka 8 ariko agafungurwa amazemo imyaka 15, ndetse bamaze imyaka 14 afunguwe bavuze ko impamvu Biguma bamwibuka cyane ari uko yakundaga Pistolet ku itako, ndetse babonye Biguma ahari habereye inama Nyabisindu, mu matariki 15 Gicurasi, bababwira ko bagomba kuyizamo twebwe abahutu, icyo gihe iyo nama yarimo abategetsi ba Nyanza, abayobozi b’amashyaka, abakoraga mu bucamanza, inganda n’abakoraga electrogaz, abayobozi b’ibigo by’amashuri, ab’ibitaro bya Nyanza, abacuruzi, abayobozi ba Jandarumeri n’uwari umuyobozi wa ESO Butare Muvunyi Tharcisse,

Ni inama yari igamije guhiga abahutu no kubagaya kuko bakomezaga guhisha abatutsi, ariko no gukomeza gushishikariza abahutu kwica abatutsi.

Uyu yagize ati:”Ndibuka ko capitain Birikunzira na Biguma baciye umugani ugira uti:”Iyo inzoka yiziritse ku gisabo, umuntu arabimenana. Abayobozi bose bari aho bagaragaje ko bashyigikiye iyo mvugo.
Yongeyeho ko mu kigo cya Jandarumeri bajyanagayo Abatutsi bakicwa n’Abajandarume.
Philippe uzwi nka Biguma akurikiranweho ibyaha byo kurimburwa Abatutsi barimo n’uwari Burugumesitiri wa Ntyazo, Abatutsi bajyanwe mu nkambi ya Nyabubare no ku musozi wa Nyamure. Ashinjwa kandi kwitabira inama zateguraga Jenoside ndetse zikanayishyira mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka