Nyamagabe: Abanze gukora TIG bagiye guhagurukirwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 bagakatirwa igihano cy’imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) ariko ntibakirangize bagiye guhagurukirwa kugira ngo barangize igihano cyabo.

Imibare igaragazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe irerekana ko abakatiwe TIG 441 banze kurangiza igihano cyabo aho bamwe bagitangiye bakaza gutoroka abandi bakaba batarigeze bajyayo.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile atangaza ko aba banze gukora TIG bagiye kwegerwa bakagirwa inama zo kurangiza igihano cyabo abemeye bagafashwa kujyayo, abanze hagakurikizwa amategeko.

Ati “Twasanze hari abagera kuri 400 harimo abatarabashije kujya gukora TIG n’abagiye batoroka, imbogamizi ni uko baba bihishahisha ariko ingamba ni ukugira ngo bashakishwe bigishwe babe bajya muri TIG. Twihaye itariki ya 11/08/2014 ko tuzaba twabonye uko iki kibazo gihagaze abemeye kujya muri TIG bakajyayo, abanze itegeko rivuga ko basubira muri gereza bakarangiza igihano cyabo”.

Kuba hari abanga gukora TIG ngo byerekana ko hashobora kuba hari abatumva neza icyo ari cyo n’impamvu bayikatiwe, bityo bakaba bakwiye kurangiza igihano cyabo bakabona kuza mu muryango nyarwanda cyane ko kuza bihishahisha bishobora guteza umutekano muke ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko Ndayisaba Elie perezida wa IBUKA mu karere ka Nyamagabe abivuga.

“Twumva harimo abantu batigeze bumva neza TIG icyo aricyo. Nibwira ko n’uko gusaba imbabazi no kuganisha ku bumwe n’ubwiyunge, abantu bakwiye kwemera bagakora TIG kugira ngo babone kujya muri Société (mu muryango). Ariko binatera impungenge ku bacitse ku icumu kuko hari abaza bihishahisha bashobora guteza umutekano muke,” Ndayisaba.

Imirenge itatu iri imbere mu kugira abakatiwe TIG batarangije igihano cyabo ni Uwa Kaduha ufite abantu 104, uwa Cyanika ufite 57 ndetse n’uwa Tare ufite 32.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka