Ntaganzwa Ladislas nafatwa azaburanira mu Rwanda

Abacamanza bo mu rugereko rw’ubujurire mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), tariki 08/05/2012, bafashe icyemezo cyo kohereza dosiye ya Ntaganzwa Ladislas kugirango naramuka atawe muri yombi azaburanishwe n’inkiko zo mu Rwanda.

Ntaganzwa Ladislas ashakishwa na ICTR kubera ibyaha ashinjwa byo kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Aregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gushishikariza kuyikora, gutanga intwaro zo kwica Abatutsi ndetse n’ibyaha by’inyokomuntu n’ibyo mu ntambara.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyizeho igihembo cy’amadorali ibihumbi bitanu ku muntu wese uzagira uruhare mu ifatwa ry’uyu mugabo.

Ntaganzwa yari Burugumesitiri w’icyahoze ari komine Nyakizu muri Perefegitura ya Butare, ndetse akaba yarahoze ari na perezida w’ishyaka ryari ku butegetsi mu gihe cya Jenoside (MRND) muri iyo komini yayoboraga.

Ntaganzwa abaye umuntu wa gatatu usabiwe kuzaza kuburanira mu Rwanda mu gihe azaba yatawe muri yombi. Abandi ni Fulgence Kayishema na Charles Sikubwabo nabo amadosiye yabo akaba yaroherejwe mu Rwanda.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka