Ntaganzwa Ladislas akatiwe gufungwa burundu

Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka rwakatiye igifungo cya burundu Ladislas Ntaganzwa nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntaganzwa Ladislas (hagati) n'abamwunganira mu mategeko
Ntaganzwa Ladislas (hagati) n’abamwunganira mu mategeko

Ni umwanzuro w’urukiko mu rubanza rwabereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, uwo mwanzuro ukaba wafashwe nyuma y’isomwa ry’urubanza rwe ryatangiye ma saa yine za mu gitondo kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gicurasi ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Isomwa ry’uru rubanza ryabaye hifashishijwe ikaranabuhanga uregwa ari we Ntaganzwa Ladislas adahari ariko ahagarariwe n’umwe mu bamwunganira mu mategeko, Me Musonera.

Perezida w’urukiko yabanje kwibutsa uko iburanisha ryagenze aho yagarutse ku byaha Ntaganzwa yagiye ashinjwa.

Ntagazwa Ladislas yahamijwe ibyaha bitanu aregwa birimo icyaha cya Jenoside, icyaha cyo kurimbura imbaga, icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.

Inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko ubwo binjiraga mu cyumba cy’iburanisha babanje kubaza niba uregwa ahari, maze umwe mu bamwunganira ari we Me Musonera Alexis asubiza ko uregwa yahisemo gusomerwa adahari.

Icyakora ngo yageze aho nyuma y’igihe gito urubanza rwe rumaze gutangira gusomwa yemera kurukurikira aho afungiye muri Gereza ya Nyanza hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype, mu gihe ubushinjacyaha nabwo bwakurikiraga urubanza ku ikoranbuhanga.

Mbere yo gusubiramo uko iburanisha ryagenze, uwari uyoboye iburanisha yavuze ko mbere y’uko Ntaganzwa aburana, habanje guteshwa agaciro urubanza yari yaraburanye muri Gacaca, agakatirwa gufungwa igihano cya burundu y’umwihariko.

Umucamanza yagarutse ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya aho bavuze ko Ntaganzwa yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyahinda, n’uruhare rwe mu kwica Abatutsi bari bahungiye ahitwa i Gasasa aho ngo yari ari kumwe n’Abarundi bari barahungiye mu Rwanda.

Ntaganzwa Ladislas yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 7 Ukuboza 2015 agezwa mu Rwanda ku itariki ya 20 Werurwe 2016.

Yagejejwe i Kigali n’abakozi b’Urukiko Mpuzamahanga ruburanisha ibyaha byasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (International Residual Mechanism for Criminal Tribunal (IRMCT).

Ntaganzwa wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu ubu ni mu karere ka Nyaruguru yari ku rutonde rwa ba ruharwa mu gutegura no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarashakishwaga n’Ubutabera Mpuzamahanga.

Me Musonera Alexis wunganira Ntaganzwa yavuze ko azajurira, mu gihe Ntaganzwa we yavuze ko ntacyo yongera ku rubanza rwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka