Nta mpungenge z’abakoze Jenoside bagiye kurangiza igihano - NURC

Visi Perezidante wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda (NURC), Xaverina Uwimana, avuga ko abantu badakwiye guterwa impungenge n’abakoze Jenoside bari hafi kurangiza igihano, kuko batazataha igihiriri.

Jean Baptiste Bizimana, umuhuzabikorwa w'umuryango AMI, yabwiye abagize ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge i Huye ko bakeneye gufatanya n'ubuyobozi mu kwigisha abakoze jenoside bari hafi gufungurwa
Jean Baptiste Bizimana, umuhuzabikorwa w’umuryango AMI, yabwiye abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge i Huye ko bakeneye gufatanya n’ubuyobozi mu kwigisha abakoze jenoside bari hafi gufungurwa

Ibi abivugira ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari Abanyarwanda bagiye bagaragaza ko batewe impungenge n’ifungurwa ry’aba bantu, kuko ngo bazatahira rimwe ari benshi, kandi batarigeze banemera icyaha.

Yabigarutseho ubwo abayobozi n’abahoze ari bo mu nzego zinyuranye mu Karere ka Huye, bagiraga inama nk’abibumbiye mu Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge muri aka Karere, tariki 29 Gicurasi.

Uwimana yagize ati “Ntabwo bazafungurirwa umunsi umwe, nta n’ubwo bazatura ahantu hamwe. Niba hafunguwe ibihumbi bitatu, mu turere 30, bazajya mu tugari igihumbi na, ntabwo bakwiye gutera ubwoba.”

Yakomeje agira ati “igikenewe ni ukwitegura kugira ngo dukomeze kubaka no gusigasira ubumwe n’ubwiyunge, na bo tubategure kuko na bo bafite ipfunwe ryo kujya mu baturage.”

Mu rwego rwo kwitegura ifungurwa ry’aba bagororwa, Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ngo yasabye uturere kumenya abantu babo bazafungurwa bagategurwa gutaha, ariko n’imiryango y’abarokotse Jenoside bazaza basanga, kimwe n’imiryango yabo bwite, bakaganirizwa kugira ngo izi mpande uko ari eshatu zizabashe kubana neza.

Mu Karere ka Huye, umuryango AMI ukunze gukora ibikorwa by’isanamitima, ni umwe mu bafatanyabikorwa biyemeje kugira uruhare muri iki gikorwa. Jean Baptiste Bizimana, umuhuzabikorwa w’uyu muryango, avuga ko bateganya kuganira n’abagororwa bari muri Gereza ya Huye ndetse n’iya Nyamagabe.

Agira ati “Abagororwa tuzabigisha amategeko mashyashya batazi, tubasobanurire uko umubano mu Banyarwanda usigaye wifashe, kirazira n’indangagaciro, mbese ku buryo bazagera iwabo ntibatungurwe.”

Aba bagororwa bazaganirizwa ku mibanire n’abo bazasanga mu ngo bitewe n’uko byagaragaye ko mu bagiye bataha hari abatakiri kumwe n’imiryango yabo, kuko bagiye batahana imyitwarire yaturutse ku ko bari babayeho muri gereza, ntibabashe kuyumvikanaho n’abo basanze mu rugo.

Bizimana ati “Nk’umugabo wari umenyereye ko muri gereza ibiryo bye babimuha akabirya, ibyo asigaje akabibika, yagera no mu rugo agashaka kurira ku isahani ye, ibisigaye akabyibikira akaza kubirya. Nyamara mu muryango nyarwanda umubyeyi asigira abana cyangwa abuzukuru.”

Akomeza agira ati “ Cyangwa agashaka niba yiguriye agasabune kukameshesha wenyine, agasigaye akakabika kure aho abandi batari bukabone. Iyo ni imico itamenyerwe ituma bamuhaga bakamubwira ngo nasubire iyo yari yaragiye.”

Bizimana avuga ko hari n’uwo baturanye watashye agasanga urugo rwarasenyutse akongera akarwubaka, hanyuma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zagera akajya yugarira nyamara umugore we n’abana be baramenyereye gutaha mu masaa mbiri saa tatu z’ijoro. Uwo ngo baramurambiwe baramwirukana.

N’abarokotse jenoside bazaza basanga ngo bazaganirizwa, cyane ko abiteze gufungurwa ahanini ari abataremeye icyaha.

Bizimana anavuga ko kugeza ubu bakiri gutegura imfashanyigisho zo kwigisha izi mpande eshatu kuko batekereza ko zikwiye kuganirwaho n’uyu muryango ndetse n’inzego z’ubuyobozi zizanabafasha kuzishyira mu bikorwa.

Icyakora ngo batangiye kuganiriza abagororwa bahereye kuri ba ruharwa bahanishijwe igifungo cya burundu cyangwa burundu y’umwihariko, kuko usanga bayobya abandi bagororwa, babashyiramo ibitekerezo bitari byiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka