Norvege yemeje ko Bandora azoherezwa mu Rwanda
Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Alain Mukurarinda, aratangaza ko urukiko rwisumbuye rwa Oslo muri Norvege rwanze icyifuzo cya Charles Bandora na zimwe mu nkiko zo muri iki gihugu cy’uko uyu mugabo ushijwa kugira uruhare muri jenoside yakoherezwa mu Rwanda.
Tariki 06/10/2011, Bandora n’abamwunganira bajuririye icyemezo cy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari rwasabye ko uyu mugabo yakoherezwa akaburanira aho yakoreye ibyaha.
Bandora ashinjwa kugira uruhare mu gutoza interahamwe mu karere ka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba. Ashinjwa by’umwihariko kwica Abatutsi bagera kuri 400 bari bahungiye muri kiliziya ya Ruhuha, hagati y’amatariki ya 7 na 13 mu kwezi kwa Mata mu mwaka w’1994.
Bandora yari umucuruzi ukomeye kandi ufite ijambo rikomeye mu ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi icyo gihe.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|