Bugingo azaburanishirizwa mu cyumba nimero 250 cyaburanishirijwemo umugabo witwa Breivik wo muri Norvege wishe abantu 77 umwaka ushize mu kwezi kwa nyakanga akaba yarakatiwe imyaka 21 y’igifungo.
Urubanza rwa Bugingo rubaye urubanza rwa kabiri rubereye muri icyo cyumba gishya giherutse kuburaniramo Breivik wakoze amahano. Hategerejwe Abanyarwanda bagera ku ijana bazamushinja ibyaha yakoreye i Kibungo.
Abanyarwanda batuye muri Norvege bishimiye ko ubutabera bwo muri icyo gihugu noneho bugiye gukurikirana izo nkozi zibibi zikomeje kwihisha mu mahanga.
Abo Banyarwanda kandi barashimira inzego z’ubutabera zo mu Rwanda zikomeje gukurikirana abo bicanyi. Uko urubanza ruzagenda tuzakomeza tubibamenyesha.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|