Norvege: Umunyarwanda ushinjwa Jenoside agiye kuburanishwa

Umunyarwanda witwa Sadi Bugingo ukomoka i Kibungo ushinjwa kuba yaragize uruhare mu Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda azagezwa imbere y’ubucamanza bwo mu gihugu cya Norvege kuva tariki 25/09/2012 kugeza 21/12/2012.

Bugingo azaburanishirizwa mu cyumba nimero 250 cyaburanishirijwemo umugabo witwa Breivik wo muri Norvege wishe abantu 77 umwaka ushize mu kwezi kwa nyakanga akaba yarakatiwe imyaka 21 y’igifungo.

Urubanza rwa Bugingo rubaye urubanza rwa kabiri rubereye muri icyo cyumba gishya giherutse kuburaniramo Breivik wakoze amahano. Hategerejwe Abanyarwanda bagera ku ijana bazamushinja ibyaha yakoreye i Kibungo.

Abanyarwanda batuye muri Norvege bishimiye ko ubutabera bwo muri icyo gihugu noneho bugiye gukurikirana izo nkozi zibibi zikomeje kwihisha mu mahanga.

Abo Banyarwanda kandi barashimira inzego z’ubutabera zo mu Rwanda zikomeje gukurikirana abo bicanyi. Uko urubanza ruzagenda tuzakomeza tubibamenyesha.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka