Bugingo aregwa ibyaha birimo kwitabira inama zacurirwagamo imigambi yo kwica abatutsi bagera ku 2000, ndetse anahagararira ubwicanyi butandukanye mu cyahoze ari Kibungo; nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha Petter Mandt.
Bugingo w’imyaka 47 anaregwa kuba yaratwaye impunzi zigera ku 1000 maze zikaza kwicwa n’abari abasirikare ba Leta, abapolisi ndetse n’Interahamwe zari zarahawe intwaro butandukanye, ziganjemo imihoro, imbunda, gerenade n’ibindi nk’uko byavuzwe n’umushinjacyaha.
Bumushinja kandi kuba ari mu bayoboye ibitero byahize bikanahitana Abatutsi bari bahungiye kuri Diyoseze ya Kibungo ndetse no ku rusengero rw’itorero ry’Ababatisita rw’i Kibungo.
Ashinjwa no kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi b’ahitwa Birenga, Zaza, ndetse na Nyakarambi.
Uru rubanza biteganyijwe ko ruzamara amezi atatu. Uyu Bugingo utuye muri Norvege kuva mu 2001 yatawe muri yombi umwaka ushize w’2011. Sadi Bugingo naramuka ahamwe n’icyaha, ashobora gukatirwa igifungo cya mbere kirekire kibaho muri Norvege cy’imyaka 21.
Uru rubanza ruri kubera mu cyumba cy’urukiko rw’akarere rwa Oslo ahaciriwe urubanza rw’umugabo wishe imbaga y’abantu witwa Anders Behring Breivik uherutse gukatirwa.
Urwo rubanza nirwo rwa mbere rw’uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mateka ya Norvege.
Abatangabuhamya bagera ku 100 bazatanga ubuhamya muri uru rubanza, aho 20 bazatumizwa mu rukiko i Oslo, naho abandi bakazumvwa binyuze kuri video.
Umushinjacyaha witwa Magnus Elving yavuze ko igice cyimwe cy’uru rubanza ruzasomwa mu kwezi kwa 11 gishobora kuzabera mu Rwanda.
Jean Noel Mugabo na Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi Nterahamwe bayohereze mu Rwanda ihanwe bya hatari ikwiye gufungwa burundu bwihariye.