Norvege: Bandora agiye koherezwa kuburanira mu Rwanda
Urukiko rw’ikirenga rwo muri Norvege rwanze ubujurire bwa Charles Bandora; Umunyarwanda ufingiye muri icyo gihugu ukekwaho ibyaha bya Jenoside. Bandora yari yajuririye icyemezo cy’urukiko cyari cyategetse ko yoherezwa kuburanishiriza mu Rwanda.
Tariki 22/11/2011, urukiko rukuru rwo muri iki gihugu rwafashe icyemezo cyo kohereza Bandora mu Rwanda kuko ubutabera bwaho nta mategeko bugira ahana icyaha cya Jenoside. Uru rukiko rwongeyeho ko Bandora atemerewe kongera kujurira kuko urukiko rwafashe iki cyemezo ari rwo rukiko rukuru muri Norvege.
Bandora yatanze ubujurire bwe tariki ya 11 Nyakanga avuga ko adashaka kuburanira mu Rwanda kubera impamvu z’umutekano we no kutizera ubutabera bwo mu Rwanda.
Charles Bandora ashinjwa kuba ku isonga ry’abateguye kandi bagashyira mu bikorwa ubwicanyi bwabereye muri kiliziya ku Ruhuha, ahahoze ari muri Komini Ngenda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|