Ngirumpatse na Karemera bakatiwe igifungo cya burundu

Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya, ejo, rwakatiye Ngirumpatse Mathieu na Karemera Edouard igifungo cya burundu kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ngirumpatse Mathieu yari Perezida w’Ishyaka rya MRND naho Karemera yari umwungirije mu gihe cya Jenoside. Bose bahamijwe icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara, gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe mu gihugu hose.

Ibiro ntaramakuru Hilondelle, urugereko rw’urukiko rwafashe umwanzuro ko ibyaha byo gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari byaha bya Jenoside n’ibyaha by’intambara bityo bakatirwa igifungo cyo kumara ubuzima bwabo byose muri gereza.

Urukiko rwavuze ko tariki 11 na 12 Mata 1994 Ngirumatse na Karemera bahaye umutwe w’interahamwe imbunda zakoreshejwe mu kurimbura Abatutsi.
Ikindi bahamijwe n’urukiko ni kudafata ingamba zo kurinda abagore n’abakobwa gufatwa ku ngufu no kudahana interahamwe zabikoraga kandi bari babifite ubushobozi.

Ngirumpatse Mathieu yavutse muri 1939 mu cyahoze ari Komini ya Tare ubu ni mu Karere ka Rulindo. Yafatiwe mu gihugu cya Mali tariki 11/06/1998 ashyikizwa urukiko rw’Arusha nyuma y’ukwezi kumwe.

Karemera Edouard yavukiye mu cyahoze ari komini ya Mwendo, Perefegitura ya Kibuye mu mwaka 1951. Mu gihe cya Jenoside Karemera yabaye Minisitiri w’umutekano mu gihugu. Yafatiwe mu gihugu cya Togo tariki 05/06/1998 yoherezwa ku rukiko rw’Arusha muri Tanzaniya tariki 11/07/2011.

Urubanza rwabo rwatangiye mu mwaka wa 2003 aho ubushinjacyaha byahamagaye abatangabuhamya 46 naho ku ruhande rw’abaregwa bahamagara abatangabuhamya 74.

Bombi bahakana ibyo baregwa bavuga ko bo ndetse ry’ishyaka rya MRND nta bushobozi bari bafite bwo kugenzura umutwe w’interahamwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka