Ndababaye - Biguma utegereje gukatirwa uyu mugoroba
Urubanza rwa Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma ruragana ku musozo ku rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, aho aburana ubujurire ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nyuma y’uko ashinjwe n’abatangabuhamya batandukanye, kurimbura abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Nyabubare, Nyamure na Karama, kujya kuri za Bariyeri, kwitabira inama zigamije kwica Abatutsi, yahawe ijambo.
Biguma, ubwo yahabwaga ijambo n’Urukiko ngo agire icyo avuga ku buhamya bwatanzwe, yagaragaje ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje cyane ndetse bimeze nk’inzozi mbi. Yagaragaje ko Abanyarwanda bose bababaye ndetse bagizweho ingaruka.
Yagaragaje ko ngo kugeza uyu munsi izo nzozi mbi zikimukurikirana, aho bamushinja kugira uruhare muri Jenoside kandi we yari Umujandarume akagira abamuyoboraga bityo ko nta kintu yari bukore mu bubasha bwe atabajije abamutegeka.
Biguma yavuze ko uyu munsi ari umugabo ubabaye kandi nyamara ari umwere bashinja ibinyoma. Biguma yagize ati: "Kuri ubu ndi umugabo ubabaye kandi nyamara ndi umwere nubwo nshinjwa. Umuryango wanjye warasenyutse, ubuzima bwanjye bwarangiritse. Ba Nyakubahwa Bacamanza nizeye Ubutabera bwanyu kandi nizeye ko muzumva impamvu n’umutima wanyu ndabashimiye".
Abanyamategeko bunganira Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, basabye Urukiko ko rwamugira umwere ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahamijwe, bagaragaza ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bufite.
Me Altit Emmanuel yagaragaje ko ibirego by’Ubushinjacyaha bishingiye ku gukekeranya kandi nta kigaragaza ko uwo yunganira yakoze ibyaha akurikiranyweho.
Yerekanye ko nubwo mu Rukiko habonetsemo abatangabuhamya bashinja Biguma ariko ngo ibyo bavuga bishingiye ku magambo gusa adafite ibindi bimenyetso byakunganira ikirego cy’Ubushinjacyaha.
Uyu munyamategeko yavuze ko ubwo buhamya butakwizerwa ngo bushingirweho mu guhamya ibyaha uwo yunganira ngo kuko harimo kuvuguruzanya kwinshi.
Yerekenye ko Ubushinjacyaha bwafashe ibivugwa n’abatangabuhamya nk’ivanjiri, agaragariza urukiko ko hari aho ICTR yakemanze ubuhamya bw’abantu bafungiwe mu Rwanda bituma abarenga 700 ubuhamya bwabo budahabwa agaciro.
Yavuze ko Ubushinjacyaha bwagombaga gushingira ku nyandiko zigaragaza ukuri aho kugendera ku buhamya gusa.
Yavuze kandi ko Biguma atagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko nta n’abajandarume yigeze ategeka kuyikora cyangwa ngo atange intwaro ngo kuko yari afite amapeti yo hasi.
Yongeye gushinja u Rwanda ko rushobora gukoresha abatangabuhamya mu gushinja ibinyoma, yemeza ko Biguma nta ruhare yigeze agira mu byo ashinjwa byose.
Biguma yatangiye kuburana Urubanza mu Bujurire mu rukiko rwa Rubanda rwa Paris tariki 4 Ugushyingo 2024, rukaba rurimo kugana ku musozo hakaba hategerejwe umwanzuro ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwasabiye Biguma gufungwa Burundu, uza gutangazwa kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2024.
Mu rugereko rubanza rw’urukiko rwa rubanda rw’i Paris, Biguma yari yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, akatirwa igifungo cya burundu.
Ohereza igitekerezo
|