Murekezi wahungiye muri Malawi yasabiwe kuburanishirizwa mu Rwanda

Murekezi Vincent, umucuruzi w’Umunyarwanda wahungiye muri Malawi kubera ibyaha bishamikiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi akurikuranyweho, yasabiwe kuburanishirizwa mu Rwanda.

Murekezi Vincent wambaye amapingu akurikiranywe n'ubutabera bwa Malawi ku byaha bya Jenoside yakoreye mu Rwanda
Murekezi Vincent wambaye amapingu akurikiranywe n’ubutabera bwa Malawi ku byaha bya Jenoside yakoreye mu Rwanda

Iki cyifuzo cyatangiwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite, kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2017, ubwo hasuzumwaga ishingiro ry’imishinga y’amategeko ajyanye n’amasezerano yo kohererezanya abahamwe n’ibyaha ndetse n’ababikurukiranyweho hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Malawi.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Lilongwe muri Repubulika ya Malawi ku wa 23 Gashyantare 2017.

Depite Begumisa Safari Theoneste umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yasabye ko mu gihe aya masezerano yaba yatangiye gushyirwa mu bikorwa, umucuruzi Murekezi wahungiye muri Malawi yahita yoherezwa mu Rwanda akaburanishirizwa aho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabikoreye.

Yagize ati “ Uyu munsi turangije kuyatora, wenda hari abantu bakiri mu nkiko barimo kuburana nko muri Malawi. Ndibaza niba dufite uburenganzira bwo gukurikirana uko urwo rubanza rugenda .

Ndatanga nk’urugero kuri Murekezi wagiye uhindura za pasiporo ukabona ko ari ibintu by’amafuti, ndetse ugasanga hari ikintu yagiye atanga mu nkiko bikagaragara ko n’igihano yahabwa kizaba kidahagije”.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bari kwiga Imishinga itandukanye y'Amategeko
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bari kwiga Imishinga itandukanye y’Amategeko

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko Evode Uwizeyimana wari uhagarariye Guverinema asobanura iyo mishinga yayo mategeko, yavuze ko atashyiriweho abantu runaka.

Agira ati “Aya masezerano ntabwo areba umuntu runaka ngo namara kuboneka bihite birangira. Ni nk’ayandi mategeko amara igihe kirekire cyangwa se igihugu kikaba gishobora kuyavamo”.

Uwizeyimana yongeyeho ko icyo u Rwanda ruzakora ari ugukurikirana urubanza nk’abandi bose, ariko hatagira ibyaha akurikiranwaho kandi yarabikoreye mu Rwanda, igihugu kikazakomeza kubimukurikiranaho.

Murekezi ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse n‘ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside no gucura umugambi wayo, yakoreye mu yahoze ari segiteri Tumba mu karere ka Huye.

Kugeza ubu niwe Munyarwanda wari watangiye kuburanishwa n’ubutabera bwa Malawi, mu gihe muri icyo guhugu ubushinjacyaha bukuru bwoherejeyo impapuro zo guta muri yombi abantu 36 bihisheyo ubutabera kubera uruhare bakekwaho kugira muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Me Evode Uwizeyimana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n'andi mategeko
Me Evode Uwizeyimana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abenshi usanga barahinduye amazina kandi bakabeshya abana babo ko bahunze intambara bigatuma abana babo batamenya amakuru nyayo kuko baba batumva cg kuguva ikinyarwanda. Urugero: Hari umwana w’umukobwa twiganye mu 2010 Uganda yakundaga abanyarwanda akatubwira KO afite nyirakuru mu Rwanda ariko atazi aho batuye kandi ababyeyi be baramubujije kuza gusura bene wabo yababaza impamvu ntibabashe kuyimusobanurira neza bakamubeshya ko ari impunzi zitemerewe gusubira iwabo ngo niko amabwiriza ya loni abivuga nawe yatangiye gukemanga KO papa we yaba yarakoze ibyaha kandi nyina numucuruzi ukomeye muri Owino naho se yibera muri Congo

eto yanditse ku itariki ya: 9-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka